NEWS
RDC yigaramye igitero cy’i Bukavu

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashinje ingabo bwise ’iz’amahanga’ kugaba igitero ku baturage mu Mujyi wa Bukavu, nyuma y’uko Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, atangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko gerenade zatewe ari iz’ingabo z’u Burundi.
Iki gitero cya gerenade ebyiri cyagabwe ku baturage bari bitabiriye inama y’ihuriro AFC/M23 mu mbuga ngari izwi mu Mujyi wa Bukavu nka ‘Place de d’Indépendance’, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025.
Ibiro bya Perezida wa RDC byagize biti “Perezida Tshisekedi yamaganye bikomeye iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’ingabo z’amahanga ziri ku butaka bwa Congo.”
Ibi ariko byafashwe nko gushaka kuyobya uburari na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane ko ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwagize uruhare muri iki gitero.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iki gitero cyagabwe hashingiwe ku ibwiriza Perezida Tshisekedi yahaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi, ahamya ko cyapfiriyemo benshi barimo n’abakigabye.
Kanyuka yasobanuye ko ku wa 26 Gashyantare 2025, Purusi yiriwe akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bw’iterabwoba, bushimangira umugambi wa Tshisekedi wo kwica abasivili mu Mujyi wa Bukavu.
Buri ubu butumwa harimo ubuvuga ko tariki ya 27 Gashyantare ari umunsi w’amateka, kuko abo mu mutwe wa Wazalendo barica Corneille Nangaa uyobora AFC, mu gihe araba ari mu nama i Bukavu.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko gerenade zatewe mu baturage bari muri iyi nama ari iz’ingabo z’u Burundi zisanzwe zikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Amwe mu makuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari abantu, bamwe bavugwaho kuba mu Burundi no muri RDC, batanze umuburo w’icyo gitero, nyuma yo kumenya ko imyiteguro yacyo yari irimbanyije.
Icyo cyari kigamije, nk’uko amakuru akomeza abishimangira, ni ukwica Corneille Nangaa uyobora AFC n’abandi bayobozi, bityo bikaba byari bugire ingaruka mbi kuri iryo huriro muri rusange, ndetse bikanatera ubwoba abaturage, ubusanzwe babanye neza na M23 ndetse bari bitabiriye ku bwinshi.
Ibi ngo byari kuzifashishwa n’ubutegetsi mu kurwanya abamaze iminsi bavuga ko ubuzima bwarushijeho kuba bwiza mu bice bigenzurwa na M23, dore ko abaturage bakunze kugaragaza ko umutekano wiyongereye kuva aho M23 itangiye kugenzurira imijyi ya Goma na Bukavu.
AFC/M23 yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri bagize uruhare muri iki gitero, isobanura ko igishakisha abandi, kandi ko igiye gufata ingamba zo gukaza umutekano w’abaturage.