Published
5 months agoon
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko yagiye mu Bubiligi kwivuza indwara amaranye igihe ya ‘hernie discale’, akaba agumyeyo kugira ngo abashe gukira neza azongere gusubira mu gihugu cye akomeze imirimo.
Tshisekedi yagiye i Bruxelles nyuma yo kuyobora inama y’abaminisitiri yabaye ku itariki 2 Kanama 2024, aherekejwe n’itsinda ry’abaganga be bamukurikirana kuva mu 2022. Uyu Mukuru w’Igihugu yari amaze iminsi akurikiranwa n’itsinda rye ry’abaganga bo mu bitaro byo mu kigo cya gisirikare cya Tshatshi.
Perezida Tshisekedi yavuze ko yifuzaga gutumaho muganga we wo mu Bubiligi ngo amusange i Kinshasa, kuko atashakaga kuva mu gihugu. Ariko, muganga yamusabye kujya mu Bubiligi kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwizewe, kuko nubwo yari yashimye ibikoresho byo mu bitaro bya Tshatshi, yabonaga ko ibizamini byakorwa neza mu Bubiligi.
Yagize ati:”Nari namutumyeho ngo aze i Kinshasa kuko ntashakaga kuhava nubwo byasabaga ko habaho n’igikorwa cyo kubagwa, mbere yari yashimye ibikoresho dufite mu bitaro bya Tshatshi ariko ahitamo ko nza aha [mu Bubiligi] kugira ngo ibizamini bibashe gukorwa neza mu buryo yizeye.”
Tshisekedi yavuze ko ibikorwa by’ubuvuzi byagenze neza, kandi yafashe igihe cyo kubanza koroherwa kugira ngo abashe kugaruka mu mirimo asanzwe akora. Yongeyeho ko ubu ameze neza kandi yiteguye kugaruka mu mirimo ye.
“Ibikorwa by’ubuvuzi byagenze neza hanyuma mfata igihe cyo kubanza koroherwa kugira ngo mbashe kugaruka kandi ubu meze neza, niteguye kongera kugaruka mu imirimo nsanzwemo.”
Nubwo Tshisekedi avuga ko ameze neza, nta gahunda ihamye y’igihe azavira mu Bubiligi ihari. Umunyamakuru yamubajije itariki nyirizina yo gusubira mu gihugu, asubiza ko ari “vuba bishoboka. Muzabibona vuba cyane niteguye gusubira mu rugo.”
Kugeza ubu, ibikorwa byinshi bikomeye mu gihugu byitabirwa na Minisitiri w’Intebe Judith Tuluka Suminwa, kubera ko Perezida Tshisekedi akiri mu Bubiligi.