NEWS
RDC: Ingabo za Uganda zinjiye mu mujyi wa Bunia

Nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, atangaje umugambi wo kohereza ingabo mu Mujyi wa Bunia kugira ngo zihagarike ubwicanyi bukorerwa Abahima, ubu izo ngabo zamaze kuhagera.
Bunia ni umujyi uherereye mu Ntara ya Ituri, hafi ya kilometero 40 uvuye ku mupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda.
Ku wa 15 Gashyantare 2025, Gen Muhoozi yasabye inyeshyamba zose ziri muri uwo mujyi gushyira intwaro hasi mu masaha 24, atangaza ko abatabyubahiriza bazahangana n’igisirikare.
Ku wa 18 Gashyantare, nyuma y’iminsi itatu, ingabo za UPDF zinjiye i Bunia nyuma y’uko Gen Muhoozi yari yatangaje ko agiye gutabara Abahima bicwa umunsi ku wundi.
Amakuru yemeza ko ku wa Mbere, ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zagiranye amasezerano yo gufatanya gucunga umutekano muri uwo mujyi.
Brig Gen Felix Kulayigye, umuvugizi wa UPDF, yatangaje ko Bunia iri mu maboko ya UPDF ifatanyije na FARDC, anemeza ko bagiye kurwanya ubwicanyi bwashinze imizi muri ako gace.
Nubwo hatatangajwe byinshi ku mikoranire ya UPDF na FARDC, hari ibimenyetso by’uko Bunia iri mu bibazo bikomeye by’ubwicanyi bushinjwa abarwanyi b’Abalendu, bikibasira cyane Abahima b’aborozi.
Izi ngabo zageze i Bunia mu gihe muri Kivu ya Ruguru abarwanyi ba M23 bagenzura Umujyi wa Goma, kimwe n’abo muri Kivu y’Amajyepfo bafite Bukavu mu maboko yabo.
Guhera mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda zimaze igihe zikorera mu Ntara ya Ituri no mu Majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF byiswe “Operation Shujaa”, aho zifatanya na FARDC.
Hari amakuru avuga ko UPDF ishobora gutanga ubufasha kuri FARDC mu kurwanya M23 mu gihe yaba yerekeje mu Mujyi wa Beni cyangwa Ituri.
Ibi bije mu gihe hari Abanyecongo, barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, basaba ko ingabo za Uganda ziva ku butaka bwa RDC, bazishinja imikoranire n’umutwe wa M23.