Connect with us

NEWS

RDC: Abarenga ibihumbi 11 banduye Monkeypox

Published

on

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira, abaturage 11,164 bo muri iki gihugu banduye virusi ya Monkeypox, bikaba byaratwaye ubuzima bw’abagera kuri 447.

Ku wa Gatandatu, tariki 20 Nyakanga 2024, Dr. Jean-Jacques Mbungani, wabaye Minisitiri w’Ubuzima muri RDC, yavuze ko iki gihugu gikwiriye gukoresha imbaraga zisumbuye mu guhangana n’iyi ndwara. Yongeyeho ko leta ikwiriye kugaragaza iyi ndwara nk’icyorezo ndetse igasaba ubufasha mpuzamahanga kugira ngo RDC itazashyirwa mu kato n’amahanga.

Virusi ya Monkeypox yagaragaye bwa mbere mu nkende mu bizamini bya laboratoire byo mu 1958, icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.

Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba, ariko iza gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri RDC mu 1970, nyuma iza gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone.

Mu 2003, iki cyorezo cyagaragaye mu nyamabere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe mu 2018 na 2019 hari abagenzi baturutse mu Bwongereza, Israel na Singapore bayisanganywe ariko bikavugwa ko bari bafite aho bahuriye n’ingendo muri Nigeria.

Mu 2022, OMS yari yatangaje ko muri RDC hatakigaragara virusi ya Monkeypox, ariko yongeye kubura umutwe mu 2024. Byagaragaye ko iyi virusi iri gukwirakwira cyane binyuze mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kwegerana cyane kw’abantu.

Ibimenyetso bishobora kugufasha kumenya ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro, ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe.

Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose.

Kugeza ubu, nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara, mu gihe guhabwa urukingo rwayo ari cyo cyonyine gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox.