NEWS
RDC: Abantu 33 bamaze kwicwa n’imyuzure yatewe n’imvura

Abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 4 ishyira iya 5 Mata uyu mwaka mu murwa mukuru Kinshasa ari yo ntandaro y’imyuzure n’isuri byishe abantu 33.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano ivuga ko 23 muri bo bapfuye ku wa gatandatu, naho abandi 46 bajyanwa mu bitaro kubera gukomereka.
Inzu nyinshi na zo zatwawe n’imyuzure muri komine (uturere) za Mont-Ngafula, Ngaliema na Barumbu ndetse uburyo bwo kubona amazi meza mu duce tumwe two mu ntara y’umujyi wa Kinshasa bwarahagaze ku wa gatandatu.
Mu itangazo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shabani Lukoo Bihango yavuze ko ku cyumweru abandi bantu 10 bapfuye ndetse ingo 200 zirengwaho n’imyuzure muri komine za Limete, Matete na Masina.
Yongeyeho ko kuri uwo munsi urujya n’uruza rwari rwahagaze mu muhanda munini uzwi nka boulevard de Lumumba mu gace ko ku iteme rya N’djili.
Abategetsi muri Congo bavuga ko bashyizeho uburyo buhuriweho n’inzego zitandukanye bwo guhungisha abibasiwe no kwegeranya amatsinda yo gutanga ubufasha bw’ibanze, nko kubonera abantu aho baba bikinze by’agateganyo.
Kugeza ubu, Minisitiri Shabani avuga ko hashyizweho ahantu hane ho kwita ku bibasiwe n’imyuzure n’isuri.
Aho ni mu kigo Institut Lumumba, ahari kwitabwaho imiryango 115; i Kitomesa muri N’djili, ahari kwitabwaho imiryango 100;i Kimwenza aho imiryango 70 irimo kwitabwaho;no ku kibuga cy’umupira w’amaguru ‘Stade Tata Raphaël’ ahari kwakirirwa abantu.
Minisitiri Shabani yamenyesheje abaturage ko leta irimo kwita kuri aya makuba “mu buryo bukwiye” muri uyu mujyi utuwe n’abaturage miliyoni 17.