Connect with us

NEWS

RBC Yemeje Ko Mu Rwanda abagaragayeho Mpox barakize bose

Published

on

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyemeje ko abarwayi bose bari barwaye icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) mu Rwanda bamaze gukira. Ubuyobozi bw’icyo kigo bwabitangaje ku wa 15 Nzeri 2024, mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru” cyaciye kuri Isango Star TV.

Niyingabira Mahoro Julien, umuyobozi ushinzwe isakazabutumwa muri RBC, yatangaje ko abarwayi bane bari barwaye Mpox bamaze gukira ndetse basezerewe mu bitaro.

Yagize ati: “Abantu bose barakize hari hasigaye umwe na we yaravuwe turamusezera arataha.” Yongeyeho ko kwakira ubuvuzi hakiri kare byagize uruhare rukomeye mu gukira kw’abo barwayi, agasaba n’abaketse iyo ndwara kwihutira kwivuza.

Niyingabira yanenze imyitwarire ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru y’ibinyoma kuri Mpox, asaba ko bajya bagana RBC kugira ngo bamenye amakuru nyayo bityo bafashe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Mu barwayi bane bari babonetse mu Rwanda, RBC ivuga ko batatu muri bo bari barakuye icyo cyorezo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe undi umwe yayikuye mu Burundi.

Mu rwego rwo guhangana na Mpox, Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushyira imbaraga mu kurinda ahantu hahurira abantu benshi, by’umwihariko ku mipaka ihana imbibi n’u Rwanda.

Ku bitaro bya Gihundwe (Rusizi) na Rubavu (Rubavu), hashyizweho laboratwari zihariye zishobora gupima umuntu wese uketsweho Mpox. Izi ngamba zifasha mu gutahura no gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu turere dukikije imipaka.

Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko ibimenyetso bya Mpox bishobora kugaragara nyuma y’iminsi itatu kugera ku minsi 21 ku muntu wanduye. Nubwo iyo umuntu ataragaragaza ibimenyetso, ibyago byo kwanduza biba biri hasi cyane.

RBC irakangurira abantu gukomeza kwirinda Mpox binyuze mu kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza, gukaraba intoki kenshi, ndetse no kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye. Ni bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko u Rwanda ruzatangira gukingira Mpox mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibi bikaba ari indi ngamba yo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo. Minisiteri kandi ishimangira ko gukingira ari kimwe mu bisubizo, ariko abaturage basabwa gukomeza kwirinda no guhangana n’ibyorezo bishobora kwaduka.