NEWS
RBA yaje ku mwanya wa mbere mu bitangazamakuru bikurikirwa cyane
Ikigo cya abanyasuwedi FOJO ishami ryacyo rikorera mu Rwanda, cyashyize hanze ubushakashatsi cyakoze ku birebana n’uko ibigo bitandukanye by’itangazamakuru bikorera mu Rwanda bikurikiranwa n’abaturage. Ni ubushakashatsi bwamuritswe ku itariki ya 16 Kanama 2024
Ikigo cya leta y’u Rwanda gishinzwe itangazamakuru RBA cyane ku mwanya wa mbere mu bikurikiranwa n’abaturage cyane.
Imbuga nkoranyambaga nazo muri iki gihe zagaragajwe ko zikunzwe cyane n’abaturage. Mu birebana n’ubwoko bw’ibitangazamakuru,n Radio niyo ikomeje kuza ku mwanya wa mbere, imbuga nkoranyambaga zigakurikiraho.
Ku bijyanye n’ibinyamakuru byandika cg se website, IGIHE cyaje ku mwanya wa mbere, RBA ku mwanya wa kabiri naho Isimbi iza ku mwanya wa gatatu.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku baturage 2500 mu Rwanda hose mu midugudu yatoranyijwe mu gihugu hose. Buri murenge mu Rwanda na buri KARERE byibura hafashwemo umudugudu 1 wakorewemo ubushakashatsi.
Ababazwaga muri ubu bushakashatsi ni abaturage bafite imyaka byibura HAGATI ya 12 na 80. Ku bijyanye n’amashuri bize ndetse n’igitsina abatangaje ubu bushakashatsi ntacyo babivuzeho.