Sports
Rayon Sports yinjije abakinnyi bane
Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje ko bwaguze abakinnyi bane barimo abanyamahanga babiri n’Umunyarwanda, Biramahire Abeddy wakinaga muri Mozambique.
Mu gihe yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona, Rayon Sports ikomeje kwiyubaka igamije kongera mu gice cy’ubusatirizi kugira ngo bakomeze komngera umubare w’ibitego iyi kipe itsinda ariko kandi hanaboneke abanda bakinnyi bazajya bakorera mu ngata, Fall-Ngagne.
Mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi, Gikundiro ibicishije ku mbuga za yo zirimo X yahoze yitwa Twitter, yemeje ko yaguze abakinnyi barimo Adulai Jalo ukomoka muri Guiné-Bissau, Birahamire Abeddy wakiniraga Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique, Souleymane Daffé ukomoka muri Mali n’Umunya-Cameroun, Assana Nah.
Mu rwego rwo kudakomeza kwibikaho abakinnyi badakina, amakuru ava mu b’imbere ba Gikundiro, avuga ko yamaze gutiza Ganijuru Elie muri Vision FC.
Adulai Jalo ni umwe mu bo Gikundiro yongeye mu busatirizi bwa yo
Assana Nah ukomoka muri Cameroun, ari mu bategerejweho izindi mbaraga mu gice cy’ubusatirizi
Biramahire Abeddy ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu mezi atandatu ari imbere