Connect with us

Sports

Rayon Sports yihanije Addax SC ibitego 10-1 Robertinho atanga ubutumwa

Published

on

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’, yasabye guhabwa igihe kugira ngo abashe kubaka ikipe ikomeye. Robertinho yemeje ko azabigeraho, akoresheje ubunararibonye bwe mu gutoza.

Ibi yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti wabaye ku wa Gatandatu, aho Rayon Sports yanyagiye Addax SC [yahindutse Imena FC] ibitego 10-1 mu Nzove. Nyuma y’uyu mukino, Robertinho yavuze ko intego ye ari ugutsinda no kubaka ikipe ikomeye nk’uko yabikoze mbere ubwo yatwaraga ibikombe bine, bitanu byikurikiranya, mu myaka yashize.

Yagize ati, “Nk’uko byari bimeze mbere, ubwo nageraga hano, twatwaye ibikombe bine, bitanu byikurikiranya kubera kugira intego yo gutsinda. N’ubu ni cyo nshaka gukora. Ndabasaba igihe gito kugira ngo mbone abakinnyi bakomeye, bazava mu makipe y’ibihugu.”

Yakomeje avuga ko afite icyizere cyo kugera ku ntego ye, aho agiye gukoresha uburyo bwamufashije mu myaka itanu ishize mu gutwara ibikombe. Yongeyeho ati, “Mumpe igihe, Robertinho muramuzi neza. Ngamije kubaka ikipe ikomeye ya Rayon Sports, ikipe yanjye hano. Munyizere.”

Uyu mukino wa gicuti wabaye mu gihe Shampiyona y’u Rwanda ihagaze, Rayon Sports ikaba yarashakaga gutyaza abakinnyi bayo nyuma yo gutangira nabi Shampiyona inganya imikino ibiri yahuyemo na Marines FC ndetse n’Amagaju FC.

Muri uyu mukino, ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Adama Bagayogo watsinze bitatu, Charles Bbaale na Paul Jesus batsinda bibiri buri umwe, ndetse na Ikundabayo Justin, Omar Gning, na Ishimwe Fiston bagatsinda igitego kimwe buri umwe.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa 21 Nzeri, aho izakirwa na Gasogi United mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona.