Connect with us

Sports

Rayon Sports iri mu biganiro n’umukinnyi ukina hagati mu kibuga

Published

on

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro na Jospin Nshimirimana wasinyiye Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2024, ariko ntayikinire kubera ibihano ifite.

Amakuru yizewe ni uko mu gihe hategerejwe isoko ryo muri Mutarama 2025, mu bakinnyi Rayon Sports yatekerejeho ndetse inageze kure ibiganiro na bo harimo Jospin Nshimirimana ukina hagati mu kibuga yugarira, wasinyiye Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2024 ariko akaba atarashoboye kuyikinira umukino n’umwe kubera ko iyi kipe itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kubera ibihano yashyizwemo na FIFA.

Gusinyisha uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko bivuze ko ku mwanya we ahasanze abakinnyi batatu barimo Kanamugire Roger, Aruna Mousa Madjaliwa na Niyonzima Olivier Seif ariko amakuru dufite ahamye ko azinjira abisikana n’Umurundi mugenzi we Aruna Mousa Madjaliwa kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata icyemezo cyo kumuha ibyo agombwa, bagatandukana nyuma yo kwibasirwa n’imvune cyane nk’uko twabihamirijwe.

Jospin Nshimirimana wari warasinyiye Kiyovu Sports ari mu muryango winjira Rayon Sports
Ikindi gutekerezo Rayon Sports ifite mu kugura Jospin Nshimirimana, ivuga ko hejuru ya Niyonzima Olivier Seif na Kanamugire Roger izaba isigaranye bakina nka nomero gatandatu ikeneye undi mukinnyi ukina ibitandukanye nibyo bakina ibintu babona muri uyu musore.

Rayon Sports Sports kandi uretse hagati mu kibuga, iri no ku isoko ry’umukinnyi ukina ku ruhande hashobora gutekerezwa uko hazajya hanyuzwa Theodore Malipangu wamaze gusezera Gasogi United ariko ibye bitari byasobanuka ndetse bakanagura rutahizamu kugeza ubu hatari hamenyekana amazina ye kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.