Connect with us

Sports

Rayon Sports igiye kugura abakinnyi batatu barimo ba rutahizamu babiri n’umwe ukina asatira aciye ku mpande

Published

on

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’abakinnyi batatu barimo ba rutahizamu babiri n’umwe ukina asatira aciye ku mpande, mu rwego rwo kongera imbara mu rugendo irimo rwo gushaka igikombe cya Shampiyona.

Amakuru yizewe avuga ko nyuma y’aho Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports butangiye imirimo mishya, bwahise butangira kuvugana n’abakinnyi batandukanye bazaza muri iyi kipe muri Mutarama bakayifasha guhatana mu bikombe bibiri.

Ibi, Komite nshya ikaba yaranabishimangiye ubwo yendaga guhura na APR FC muri derby y’imisozi 1000, ubwo Twagirayezu Thadee yatangazaga ko bafite gahunda yo kongeramo abakinnyi muri Mutarama kugira ngo bakomeze imbaraga mu ikipe.

Aba bakinnyi bakaba barimo rutahizamu wundi umwe mu bari kwitwara neza muri Senegal kuri ubu, aho agiye kuzanwa n’abamaze iminsi bakorana n’iyi kipe mu gukura abakinnyi muri iyi kipe.

Iyi kipe kandi ikaba yenda kuzana undi rutahizamu uzava muri aka karere aho bivugwa ko yaranzwe n’umutoza Robertinho watangaje ko amwizeye mu bijyanye no gusatira izamu.

Umukinnyi wa gatatu akaba ari umukinnyi usatira aciye ku ruhande aho ashobora kuba umunya- Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian, wamaze kumvikana na yo gusa ibye na Gasogi United bikaba bitarakemuka.

Mu gihe Malipangou ngo atakwerekeza muri Rayon Sports iyi kipe ikaba ishaka kumusimbuza undi mukinnyi na we ukomeye uca ku mpande ariko ushobora no gutsinda ibitego.