NEWS
Radio10 igiye kugarura abanyamakuru mwakunze
MC Monday, Innoc Bahati, Cyrille Ndegeya,…ni amazina atazibagirana mu banyamakuru bo mu Rwanda.
Imyaka 20 irashize havutse imfura mu maradiyo yigenga mu Rwanda. Ni Radio 10 ikomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, ubu ikuzaniye abanyamakuru batangiranye na yo, mu biganiro bazakora umunsi umwe, bakongera kwiyibutsa ababakunze.
Tariki 28 Gashyantare 2004, insakazamajwi z’Abaturarwanda zatangiye kumvikanaho indi radio. Ni Radio 10 ari na yo yabayeho bwa mbere mu maradiyo yigenga mu Rwanda.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Radio 10 yagize uruhare runini mu kubaka umuryango mugari Nyarwanda, ibagezaho ibiganiro byubaka; bibungura ubumenyi, bikorera ubuvugizi ababukeneye, nanone kandi bigasururutsa buri wese mu ngeri zose.
Mu biganiro bya siporo, iby’imyidagaduro, inyungurabumenyi ndetse n’amakuru y’ibibera mu Rwanda no hanze yarwo; byose ni umwihariko kuri Radio 10, iri mu za mbere zikora kinyamwuga mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Tariki 01 Gicurasi 2024, ku munsi w’Abakozi; Radio 10 izakomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ibonye izuba, aho kuri uwo munsi hateganyijwe kuzatambuka ibiganiro byihariye, bizatangwa n’abanyamakuru batangiranye n’iki gitangazamakuru.
Abanyamakuru bazatanga ibi biganiro, ni bamwe mu banyuze benshi kubera ubuhanga bwabo ndetse n’ibiganiro by’ubumenyi ndetse binasururutsa benshi, bakoraga n’ubu byasize urwibutso mu mitima y’ababumvise.
Harimo MC Monday wakoraga ibiganiro by’imyidagaduro, hakaba Cyrille Ndegeya na we utazibagirana mu biganiro byabaga byuzuye ubwenge ariko n’urwenya, ndetse na Virgile wakunzwe na benshi mu biganiro bya politiki.
Umuyobozi wa gahunda wa RADIOTV10, Eric Utuje avuga ko kugarura aba banyamakuru bagakora ibiganiro mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20, binagamije gushimira aba banyamakuru, ku bw’itafari bashyize ku kubaka Radio 10, imaze kugera ku rwego rushimishije, dore ko na yo yibarutse ibindi bitangazamakuru nka TV10 ndetse n’indi miyoboro nk’uru rubuga rutambutseho iyi nkuru [www.radiotv10.rw], ndetse n’imbuga nkoranyambaga.
Avuga kandi ko bigamije no kongera kwibutsa abakunzi ba Radio 10 urugendo iki gitangazamakuru cyanyuzemo kugeza uyu munsi kiri mu bya mbere bikunzwe na benshi.
Ati “Mu gutangira ntabwo byari byoroshye, hari abanyamakuru baje banerekana ikinyuranyo hagati y’itangazamakuru ryari risanzwe. Abo batangiranye na Radio 10, abantu benshi barabakunze, mu kwizihiza imyaka 20 Radio 10 imaze, haje icyo gitekerezo cyo kubagarura kugira ngo abantu babakunze bongere bumve amajwi yabo.”
Uko gahunda iteye
Kuri uwo munsi tariki 01 Gicurasi 2024, abanyamakuru nka MC Monday, Virgille, Mari-No, Innoc Bahati, Jabo, Emma, Isabelle, Andre, Cyrille, Ernest na Clement; batangiranye na Radio 10 bazongera kumvikana kuri microphones za Radio 10.
Kuri iyi tariki, Abanyamakuru bakoraga ikiganiro cya Siporo, nka Emma na Clement Musangabatware [ubu ni Umudepite muri EALA], bazakirwa n’abasanzwe bagikora muri iki gihe kuva saa 10:00’, ubundi na bo bongere bagikore.
Guhera saa saba (13:00’) kugeza saa munani (14:00’), hazatambuka ikiganiro Inganzo y’Abahanzi yakorwaga na Innoc Bahati ndetse na MC Manday, bombi bagize amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Guhera saa cyenda (15:00’) kugeza saa kumi n’imwe (17:00’) abakunzi ba Radio 10 bazongera kugorora imbavu, bumva ikiganiro cyari gisanzwe gikorwa na Cyrille Ndegeya na Ernest, na bo bakunzwe na benshi kuri Radio 10 mu kiganiro cyaruhuraga benshi cyuzuye urwenya.
Guhera saa kumi n’ebyiri (18:00’), abakunzi ba Radio 10 bazumva ijwi ry’umushyushyarugamba Isabelle na we wamamaye cyane mu biganiro by’igifaransa, aho kuri iyi nshuro azakora ikiganiro n’abana kizamara iminota 30’, ubundi akomereze mu kiganiro na cyo cyo gususurutsa abantu kizaba cyitwa Mercredi Mechant dore ko yanakoraga icyitwaga Vendredi Mechant.
Saa moya kugeza saa mbiri, hazaba harimo ikiganiro kizakorwa na Emma na we wakoraga icyo mu rurimi rw’icyongereza, akazongera gususurutsa abantu, mu gihe saa mbiri hazatambuka amakuru azasomwa na Patrick Muneza na we utazibagirana mu gusoma amakuru mu Rwanda.
Umuyobozi wa Gahunda wa RADIOTV10, Eric Utuje avuga ko nk’uko iki gitangazamakuru cyiyemeje gushimisha abakunzi bacyo, uwo munsi [01/05/2024] uzaba uw’udushya gusa kandi ko ibiganiro byose bizatangwa bizanezeza abazabikurikira.