Connect with us

NEWS

PSD iraharanira ko umushahara utarenze 100 000 Frw utasorerwa

Published

on

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza (PSD) ritangaza ko ririmo guharanira ko umushahara w’umukozi utarenze ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda wakurirwaho imisoro, kuko byafasha Abanyarwanda benshi kwiteza imbere.

Ni bimwe mu byo PSD yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo mu Kagali ka Mbandazi, mu Mudugudu wa Cyeru, ubwo ryari mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ndetse n’abakandida depite bayo.

Mu migabo n’imigambi y’iryo shyaka ryagaragaje, risaba abaturage ko baritora maze rikayishyira mu bikorwa, harimo ko riharanira ko muri manda itaha y’imyaka itanu, niritorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko rizaharanira ko iryo soreshwa rikurwaho.

PSD igaragaza ko muri manda ishize Abadepite bayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko baharaniye ko amategeko agenga isoreshwa ry’umusoro ku mushahara rihinduka kandi byarashobotse.

Iryo tegeko ryarahinduwe bigizwemo uruhare na PSD, umushara udasoreshwa uva ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, ugera ku w’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Prof Ngabitsinze Jean Chrisostome agaragaza ko guharanira ko umushara usoreshwa wahera ku wurenze ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, bishingiye ku kuba ibintu byarahenze ku masoko bityo usoreshejwe ayo ahembwe ntagire icyo amumarira.

Ati: “Buriya twatangiye kubisaba ari ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, tuvuga ngo biveho, bijye ku bihumbi 60, biza gukunda hashize imyaka mike bikunze. Iyo urebye ubukungu bw’igihugu cyacu usanga umuntu uhembwa ibihumbi 100 iyo umukuyeho n’imisoro, guhaha ku isoko biramugora.

Bishobora kuva ku bihumbi 60, bikagera ku bihumbi 100 bidasoreshwa. Mpamya ko byazamura imibereho y’Abanyarwanda benshi, kuko abenshi bari mu cyiciro cyo guhembwa ayo.”

Prof Ngabitsinze avuga ko Leta yunganiye aba bahembwa kugera ku bihumbi 100, bagakurirwaho imisoro byabafasha mu iterambere.

Ati: “Bashobora kwishyurira amashuri abana, bakagira ibyo bahaha, ku buryo bashobora kwiteza imbere”.

Visi Perezida wa Mbere wa PSD, Muhakwa Valens yasabye abitabiriye kwamamaza mu Karere ka Gasabo kuzatora Paul Kagame ndetse n’abakandida Depite ba PSD, kugira ngo imigabo n’imigambi y’iryo shyaka rizabashe kuyishyira mu bikorwa.

Uwo muyobozi yanagarutse ku bitekerezo biri muri manifesto y’ishyaka birimo gukomeza ubufatanye n’indi mitwe ya politike mu kubaka igihugu.

PSD ifite abakandida depite 59, irimo kwamamaza ndetse ikaba yarishyize hamwe n’Umuryango FPR- Inkotanyi mu kwamamaza Umukandida Perezida wayo, Paul Kagame kugira ngo akomeze kuyobora u Rwanda. Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki ya 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga, ku ya 15 ku baba mu gihugu imbere, no ku ya 16, hazatorwa abadepite bazahagararira ibyiciro byihariye