NEWS
Perezida Kagame yatanze ibisubizo adaciye ku ruhande ku bibazo bivugwa ku Rwanda na M23
President Kagame ejo yatanze igisubizo adaciye ku ruhande Umunyamakuru yavuze ko abantu benshi bashinja u Rwanda kuba muri Congo, maze President Kagame ati;
Kubera iki u Rwanda rwajya muri Congo cyangwa rugashyigikira M23? Icyo kibazo kigomba kubazwa, n’uwo ari we wese ushaka kumva ikibazo, nyuma akaba yagikemura. Kubera ko ugomba kumva M23 ni ba nde? Kuki bavutse? U Rwanda ntabwo rwaremye M23, M23 yaremwe na RDC
Umunyamakuru yarakomeje arabaza nako gushinja u Rwanda agira ati
“Ariko ibyo ni byo (ko M23 yaremwe n’u Rwanda) umuryango mpuzamahanga uvuga?”
President Kagame arakomeza ati;
“Kurema M23? Ntabwo ntekereza ko nigeze numva bavuga ko ari twe twabaremye (M23). Ibyo bavuze ni uko tubashyigikira, kuri njye ikibazo ni uko ubwo dushyigikiye umutwe uhari, kubera?
Mbere na mbere niba uhari kuki tutareba impamvu muzi y’iki kibazo.
Ntabwo ukwiriye kwemera ibyo bavuga byose kuko ari umuryango mpuzamahanga, ugomba kuba ufite ibimenyetso, iyi ni yo mpamvu dukomeza kubagaragariza ibi, ni gute basobanura ko dufite ibihumbi amagana by’impunzi, abantu bahigwa mu Burasirazuba bwa Congo kubera abo baribo? None ubu barashaka kubahindura Abanyarwanda kandi ari Abanye-Congo.”