NEWS
Polisi y’u Rwanda yirukanye Abapolisi 88 abandi 115 barasezererwa
Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu yasezereye ba su-ofisiye n’abapolisi bato 115 muri Polisi y’u Rwanda nta mpaka, abandi 88 barirukanwa kubera amakosa akomeye bakoze.
Ibi byatangajwe mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa 9 Nyakanga 2024, ikubiyemo iteka rya Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu ryo ku wa 8 Nyakanga 2024 risezerera aba bapolisi. Iteka rya Minisitiri w’Umutekano ryagaragaje ko aba bapolisi basezerewe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 22 Gicurasi 2024 ibisuzumye ikanabyemeza.
Mu byo abapolisi 115 basezerewe nta mpaka muri Polisi y’u Rwanda bakoze harimo guta akazi, nk’uko iteka rya Minisitiri ribisobanura. Ku ruhande rw’abapolisi bato na ba su-ofisiye 88 birukanwe kubera amakosa y’akazi akomeye bakoze.
Itegeko rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda riheruka gutorwa riteganya ko igihe Ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.
Ni mu gihe utari ofisiye umaze iminsi irenga 15 ikurikiranye atari mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Mu bijyanye n’impamvu nkomezacyaha, iyo Ofisiye cyangwa utari Ofisiye wahamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo gutoroka yarenze imipaka y’u Rwanda cyangwa yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.