Published
3 months agoon
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku wa 9 Nzeri 2024, hazatangira gukorwa ibizamini byo gutwara imodoka za “automatique”. Ubutumwa bwanyujijwe kuri X (Twitter) kuri uyu wa 4 Nzeri 2024 bwemeza ko ibizamini by’izo mpushya bizakorerwa ku bibuga bya Busanza, Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’ibibuga byo mu karere ka Nyarugenge na Musanze.
Abifuza gukorera impushya z’imodoka za “automatique” bazatangira kwiyandikisha ku wa 6 Nzeri 2024, ariko ibi byibanda ku byiciro byo ku rwego rwa B (AT) gusa. Abashaka gukorera ibindi byiciro by’imodoka za “automatique” bazabimenyeshwa nyuma.
Gahunda yo gutangira gutanga impushya z’imodoka za “automatique” yatangajwe bwa mbere mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Mata 2024, ikemezwa mu mategeko yasohotse muri Nyakanga 2024.
Iteka rya Perezida rigena ko impushya z’imodoka za “automatique” zizajya zongerwaho inyuguti ‘AT’ (Automatic Transmission), bikaba bivuze ko uzaba yatsinze ikizamini cy’imodoka ya “automatique” azaba yemerewe gutwara izo modoka gusa. Ariko uwatsinze ikizamini cy’imodoka ya “manuel” azaba yemerewe gutwara imodoka zombi, yaba izo za “manuel” cyangwa “automatique”.
Ikindi ni uko mu bizamini by’imodoka za “automatique” hatazajya hakorwa ikizamini cya “démarrage” nk’uko bigenda ku modoka za “manuel”, kuko imodoka za “automatique” zifite uburyo bwikora bwo gushyiramo vitesse igihe zigeze ahazamuka.