Connect with us

NEWS

Polisi iri mu mazi abira kubera wa mugabo wishe abagore 42 harimo n’umugore we

Published

on

Igipolisi cyo muri Kenya kirashinjwa gushyira igitutu ndetse no gukorera iyicarubozo Collins Jumaisi Khalusha, uregwa kwica urw’agashinyaguro abagore bagera kuri 42 harimo n’uwe bwite. Khalusha yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, nyuma yo kwemera ko ibi byaha yagikoze guhera mu mwaka wa 2022.

Uyu mugabo w’imyaka 33, yafashwe nyuma yo gutahurwa kw’imirambo icyenda yacagaguwe, mu kirombe kitagikoreshwa mu Mujyi wa Nairobi. Nyuma yo gufatwa, Khalusha yajyanye abapolisi aho yajugunyaga imibiri y’abishwe, aho baje gusanga telefone 10, Laptop, amakarita y’indangamuntu ndetse n’imyenda y’abagore yambuwe ubuzima.

Polisi ya Kenya itangaza ko abishwe bari bafite hagati y’imyaka 18 na 30 kandi ko bishwe mu buryo bumwe. Umunyamategeko wa Khalusha yavuze ko umukiliya we yabanje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abapolisi bakuru kugira ngo yemere ibi byaha.

Ubwo ku wa Kabiri, Khalusha yagezwaga mu Rukiko, Umunyamategeko we, John Maina Ndegwa, yavuze ko ibyo umukiliya we yemereye igipolisi atari ukuri. Yavuze ko yasabye ko Khalusha yajyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe mu buryo bwihutirwa kuko ngo atameze neza. Ndegwa yongeyeho ko kwemera icyaha kwa Khalusha yizeye ko kuzakurwa mu nyandiko z’Urukiko.

“Avuga ko yanizwe kugira ngo yemere icyaha. Washoboraga kubyibwira ko yari mu kaga, yahiye ubwoba ndetse ababaye cyane.”

Abashinjacyaha bo bahakanye ibyo kuvuga ko Khalusha yafashwe nabi. Urukiko rwavuze ko Khalusha ashobora gufungwa ukwezi mu gihe hakorwa andi maperereza.

Ibi byaha byakozwe na Khalusha byateye ubwoba mu baturage ba Nairobi, cyane cyane abagore bakiri bato. Uru rukiko ruragerageza gukurikirana neza ibyaha byose byakozwe no kureba niba hari abandi baba bagize uruhare muri ibi bikorwa by’ubwicanyi.

Collins Jumaisi Khalusha 33, was arrested in the early hours of Monday