Connect with us

Sports

Police FC yatandukanye n’abakinnyi icyenda barimo bakapiteni bayo babiri

Published

on

Ikipe ya Police FC iheruka gutwara igikombe cy’amahoro,yatandukanye n’abakinnyi icyenda barimo abazwi cyane nka Rutanga Eric na Nshuti Savio bari bakapiteni.

Amakuru  avuga ko abakinnyi bashoje amasezerano babwiwe gushakira ahandi barimo Gadi Ndizeye ukina inyuma ibumoso, Rurangwa Mossi ukina mu bwugarizi bwo hagati, Patrick Ruhumuriza ukina inyuma iburyo, Rutanga Eric wigeze kuba kapiteni wayo, Kapiteni Nshuti Dominique Savio n’umunyezamu Janvier Kwizera uzwi nka Rihungu.

Iyi kipe kandi, ikaba yatangiye gushaka amakipe izatizamo abakinnyi barimo Moses Nyamurangwa wari wavuye muri Sunrise umwaka ushize, Jean Bosco Kayitaba ndetse na Nkubana Mark watunguranye kuri uru rutonde nyamara yari amaze iminsi yitwara neza.

Bivugwa ko nyuma yo kugirana ikibazo n’ubuyobozi, myugariro Ndahiro Derrick yababariwe aho azaba ari kumwe n’iyi kipe mu mwaka wa shampiyona utaha.

Iyi kipe kandi yatangiye ibiganiro na Hakizimana Muhadjili washoje amasezerano, gusa miliyoni 15 Frw bamuhaye ku ikubitiro ngo abasinyire amasezerano y’imyaka ibiri akaba kugeza ubu atari yazifata, aho yatse iyi kipe agera kuri miliyoni 35 Frw baha abakinnyi b’abanyamahanga.