NEWS
Perezida wa Sénégal yasheshe Inteko Ishinga Amategeko
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu, yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibi byatangajwe mu ijambo rye yanyujije kuri Televiziyo y’Igihugu.
Perezida Faye, w’imyaka 44, yavuze ko yifuza inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije abaturage ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu muri Werurwe uyu mwaka. Yagize ati:
“Nsheshe inteko ishinga amategeko kugira ngo nzageze ku baturage impinduka zifatika natanze isezerano ryo gutanga”.
Mu byo yifuza harimo kuzana impinduka mu buzima bw’abaturage, zirimo guhangana na ruswa, gusa izi mpinduka zimaze kugorwa no kutagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, aho abatavuga rumwe na we bayiganzemo.
Nyuma yo gusesha inteko, Perezida Faye yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko izasheshwe azaba ku itariki ya 17 Ugushyingo 2024. Aya matora azaba agamije gushaka inteko nshya izafasha Perezida Faye gushyira mu bikorwa gahunda ze za politiki, zirimo izo guhashya ruswa n’indi mibereho mibi y’abaturage.
Faye wagiye ku butegetsi atowe muri Werurwe 2024, yijeje abaturage impinduka zidasanzwe, cyane cyane mu bijyanye no guhashya ruswa no guteza imbere imibereho y’abaturage. N’ubwo ubutegetsi bwe bwari bumaze amezi atandatu, imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi mpinduka zarimo cyane cyane kuba nta bushobozi buhagije yari afite mu nteko ishinga amategeko.
Iki cyemezo cy’iseswa ry’inteko kirerekana ko Perezida Faye aharanira kugira ubushobozi bwuzuye bwo kugera ku ntego z’ubuyobozi bwe, anashimangira isezerano ryo kuzana impinduka mu gihugu.