Connect with us

NEWS

Perezida wa Centrafrique yakiriye Gen Maj Vincent Nyakarundi

Published

on

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Perezida Touadéra yakiriye aba abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda mu biro bye, Palais de la Renaissance, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mu bandi bitabiriye ibiganiro harimo Col Alexis Nsengiyumva ukuriye Ingabo ziri muri Centrafrique binyuze mu masezerano y’ibihugu byombi hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zépherin Mamadou.

U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bya gisirikare.

Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni ndetse guhera mu 2020, u Rwanda rwohereje Ingabo muri Centrafrique binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi.

Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2016. Ni inshingano zikora neza, zikarangwa kandi n’ubwitange umunsi ku wundi.

Mu 2020, Perezida Touadéra yavuze ko atewe ishema no kuba umutekano w’igihugu cye n’uwe bwite ucungwa neza n’Abanyarwanda.

Ati “Murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane.”