NEWS
Perezida wa Amerika yanze kurekura ubuyobozi
Nyuma y’aho bamwe mu bari imbere mu ishyaka ry’aba-Démocrates basabye Perezida Joe Biden ko yareka kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika, bitewe no kutitwara neza mu kiganiro mpaka aherutse kugirana na Donald Trump, Perezida Biden yashimangiye ko adateze kwegura uko byagenda kose.
Mu nama yahuje abayobozi b’ibikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka ry’aba-Démocrates, Perezida Biden yavuze ko ari we watoranyijwe guhagararira ishyaka kandi nta muntu n’umwe ushobora kumwambura icyo cyizere. Yagize ati, “Ninjye watoranyijwe ngo mpamagararire ishyaka ry’aba-Démocrates. Nta n’umwe ushobora kunkuraho. Sinshobora kugenda.”
Ibi yabitangaje nyuma yo gusangira na Visi Perezida, Kamala Harris, bivugwa ko ari we wahita amusimbura mu gihe yaba yaretse kwiyamamaza. Ariko n’ubwo igitutu gikomeje kwiyongera, ibiro bya Perezida, White House, byahakanye iby’uko Biden ashobora kwegura mu matora y’ugushyingo, aho azaba ahanganye na Trump.
Umuyobozi w’ibiro bya Perezida yasabye abakozi ba White House gukomeza kwibanda ku mirimo yabo no ku byo bagezeho mu buyobozi bwa Biden. Ibi bibaye mu gihe Biden yahuye na ba Guverineri 20 b’aba-Démocrates bamugaragarije ko bamushyigikiye.
Guverineri wa New York, Kathy Hochul, yavuze ko bashyigikiye Biden kubera ko yagiye abafasha muri byinshi, bityo nabo bagomba kumufasha mu rugendo rwe rwo kongera kwiyamamaza. Yashimangiye ko bashyize hamwe mu gushyigikira Perezida Biden kubera ibikorwa bye byiza yagejeje ku ishyaka no ku gihugu muri rusange.