NEWS
Perezida Tshisekedi yateguje intambara karundura akagarura uduce M23 yafashe
Perezida Tshisekedi yayoboye inama nkuru yaguye ya gisirikare nyuma y’ifatwa rya Kanyabayonga n’ibindi bice bitandukanye muri Teritwariya Lubero, muri Kivu ya ruguru.
Kuri uyu wa 29 Kamena 2024, nibwo Perezida Tshisekedi yayoboye inama yihutirwa y’ingabo n’abapolisi, baganira ku ifatwa rya Kanyabayonga n’ibindi bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uko Leta yabyigarurira, nk’uko byasobanuwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Tshisekedi yatangaje ko gufatwa kwa Kanyabayonga, Kayna n’utundi duce two muri Lubero, utwo muri teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi ari urugomo rukomeye igihugu cyabo n’abaturage bacyo bakorewe.
Yagize ati “Mu nshingano mfite nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo na Polisi y’igihugu, ndabizeza ko niteguye nshikamye kwifatanya namwe mu kurwanirira ubusugire bw’ubutaka bwacu no kugarura amahoro. Abasirikare bacu b’intwari bari ku murongo w’imbere natwe twese tuzatsinda ubu bushotoranyi budafite ishingiro.”
Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko abarwanyi babo biteguye kurinda umutekano wa Kanyabayonga, asaba abaturage bahunze gusubira mu ngo zabo. Ati “Baturage nimureke guhunga ibice twabohoye kuko dushaka kugera i Kinshasa. Ntabwo mwahora muhunga. FARDC birutse kandi tuzabatsinda.”
Tshisekedi we yagaragaje ko abaturage ba Kanyabayonga no mu bice bihana imbibi bari mu kababaro, abateguza ko azabatabara. Ati “Ku bavandimwe na bashiki bacu ba Kanyabayonga no mu baturanyi, ndi kumwe namwe mu kababaro mufite. Gukomera no kwihangana kwanyu bitanga urugero ku gihugu cyose. Mbijeje ko nzakora ibishoboka kugira ngo ngarure umutekano, ndinde abatuye mu gihugu bose.”
Amakuru aturuka muri Lubero avuga ko ubu inyeshyamba 5,000 za M23 zashinze ibirindiro mu marembo ya Komini y’icyaro ya Kirumba, ariko gace ziza gukurikizaho.
Iyi nama nkuru y’umutekano, usibye Minisitiri w’Intebe Suminwa wayitabiriye, hari n’abandi mu bagize Guverinoma bari bayirimo. Abandi ni abayobozi b’ingabo n’abo mu nzego z’ubutasi bwa gisirikare na gisivili.
Mu masaha 48, M23 yafashe imijyi mito y’ingenzi muri Lubero irimo: Miriki, Kimaka, Kanyabayonga, Luofu na Kayna.
Abo imirwano yavanye mu byabo muri utwo duce twafashwe bahungiye muri Lubero-centre, abandi i Butembo, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.