NEWS
Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Cardinal unenga imiyoborere ye
Nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ya Guverinoma ya Congo na Arkiyeskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, kuri uyu wa Kane Perezida Tshisekedi yahuye na Cardinal Ambongo bamara amasaha abiri baganira.
Ubushinjacyaha bwa Congo bwari bwatangije iperereza ku magambo Ambongo aherutse kuvuga, agaragaza ko Leta ya Congo iyobowe nabi ikaba ariyo na nyirabayazana w’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu.
Cardinal Ambongo yagize ati: “Nifuzaga guhura na Perezida wa Repubulika kugira ngo muganirize ku ngingo zitandukanye.”
Yakomeje agira ati: “Mu byishimo byinshi,kunyurwa no gushimira ndi kumwe na Perezida wa Repubulika niko nasohotse mu biro bya Perezida.
Habayeho kutumva neza kuruta ikibazo nyacyo. Perezida ahangayikishijwe gusa n’inyungu z’abaturage. Ashyize umubiri we n’ubugingo kugira ngo igihugu cyongere gutuza no kubahwa kumahanga.Natwe twitaye cyane ku byiza by’aba bantu.
Twiyemeje gukorera hamwe,ikiganza ku kindi ku neza y’abaturage no ku bw’inyungu z’igihugu cyacu kiri mu bihe bibi kubera ubugome bw’ibihugu duturanye tuzi. ”
Cardinal Fridolin Ambongo yumvikanye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Ambongo yanenze leta gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo nk’ingaruka y’umutekano mucye i Goma.