NEWS
Perezida Tshisekedi yagaragaje umukomando wahawe akazi ko kwivugana Corneille Nangaa wa AFC/M23
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa Kabiri, itariki ya 4 Kamena 2024, yashyize ahagaragara ifoto y’umuntu wambaye gisirikare bivugwa ko ari umukomando wahawe akazi ko kwica Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa.
Uyu mugabo ufite imbunda ya mudahusha bahaye izina rya Ndayisaba Rodrigue uvuga ko yiteguye gukuraho Corneille Nangaa.
Ngo ni umurwanyi muto wa Wazalendo umaze guhabwa ibikoresho bivugwa ko ari ibikoresho bihanitse kugira ngo asohoze ubutumwa bwe bw’ubugizi bwa nabi, nk’uko byatangajwe kuri X na Simaro Ngongo, Impuguke mpuzamahanga / umusesenguzi n’umujyanama mu micungire y’amatora.
Amakuru y’ibanga yo mu bwoko bwa perezida ngo avuga ko we n’itsinda rye bamaze gucengera ahantu h’ibanga muri Teritwari ya Rutshuru kugira ngo bakurikirane abayobozi bamwe na bamwe ba AFC / M23, cyane cyane Corneille Naanga.
Simaro Ngongo avuga ko ubu buriganya bukora ibitangaza ku begereye Tshisekedi babukuramo amafaranga menshi ava mu kigega cya Leta ya Congo.
Ngo nyuma ya Mbusa Nyamwisi wari wibye miliyoni 4 z’amadolari ayakuye kuri Tshisekedi avuga ko ari mu rwego rwo gucunga byihuse ikibazo cyo mu burasirazuba, ngo Muhindo Nzangi Butondo nawe yamukuyeho miliyoni 2 z’amadolari yasangiye na Mbusa na Julien Paluku.
Uyu rero ngo n’ikindi gikinisho cyahawe imbunda ya ba mudahusha (sniper) ngo bivugwe ari uwahawe akazi ko kwica Umuyobozi wa AFC mu rwego rwo kugaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi hari icyo buri gukora.