Connect with us

NEWS

Perezida Tshisekedi ntiyagiye i Dar es Salaam mu nama ya EAC na SADC

Published

on

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ntiyagiye i Dar es Salaam muri Tanzania mu nama idasanzwe ihuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Abakuru b’ibihugu bigize iyi miryango yombi baraganira ku buryo intambara ikomeje hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yahagarara, n’uko Uburasirazuba bwa RDC bwabona amahoro n’umutekano birambye.

Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, ku wa 7 Gashyantare 2025 yari yemereye itangazamakuru ko uyu Mukuru w’Igihugu azajya muri iyi nama kugira ngo ageze kuri bagenzi be ibyifuzo afite birimo kuba M23 yarekura ibice byose igenzura.

Mu masaha y’ikigoroba cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare, ikinyamakuru Jeune Afrique cyagaragaje ko Tshisekedi yahinduye gahunda ye, ahitamo kwitabira iyi nama yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho (video-conference).

Tshisekedi kandi yohereje Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, i Dar es Salaam kugira ngo amuhagararire.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gashyantare, yatangaje ko abarwanyi babo batazigera bubahiriza umwanzuro ubasaba kuva mu bice bagenzura, kuko ngo waba ari gashozantambara.

Mbere y’uko abakuru b’ibihugu bahura, habanje kuba inama ihuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri EAC na SADC. Na yo ntabwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba, yayitabiriye, ahubwo yohereje Ambasaderi wa RDC muri Botswana kugira ngo amuhagararire.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *