NEWS
Perezida Trump yateguje u Burusiya ibihano

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora gufatira u Burusiya ibihano mu gihe bwakwanga kugirana ibiganiro na Ukraine, bigamije guhagarika intambara.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, Trump yabajijwe niba mu gihe Perezida Vladimir Putin yakwanga ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine, bitatuma Amerika ibufatira ibindi bihano, asubiza ko “bisa n’ibishoboka”.
Ubwo Perezida Trump yiyamamarizaga kuyobora Amerika, yanenze Biden uburyo atera inkunga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya kuva mu mwaka wa 2022.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko Amerika itari ikwiye guha Ukraine inkunga iruta iyo ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Yagize ati “Turi hejuru ho miliyari 200 $ ku bihugu by’i Burayi ku nkunga duha Ukraine. Ubwose turi ibiki? Turi ibigoryi? Igisubizo ni yego.”
Yakomeje avuga ko ari gukora ibishoboka byose ngo baganire na Perezida Putin ku buryo iyi intambara yarangira.
Ati “Turi kuganira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ndetse bidatinze tuzaganira na Perezida w’u Burusiya Putin, nyuma tuzareba uko bizagenda.”
Perezida Trump yavuze ko Putin ari umunyabwenge ndetse impamvu yatangije intambara muri Ukraine, ari uko yari yarasuzuguye Biden.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ubwo yavuganaga na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, na we yamusabye gutanga umusanzu mu guhagarika iyi ntambara.
Ubwo yari mu nama y’umutekano ku wa 20 Mutarama 2025, Perezida Putin yashimye ko Trump yatekereje kuri ibi biganiro, gusa yongeraho byashoboka mu gihe byaba bishingiye ku bwubahane no kutabangamira inyungu za buri ruhande.