Ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi muri Kenya basabye Perezida William Ruto kugira icyo akora ku myigaragambyo y’abarimu, kuko ishobora kugira ingaruka ku ifungura ry’amashuri mu minsi iri imbere. Ibi babisabye binyuze mu Ihuriro ry’Ababyeyi ku rwego rw’Igihugu, aho bifuza ko Perezida yizeza abaturage ko amashuri azafungura nta nkomyi.
Silas Obuhatsa, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ababyeyi, yagaragaje impungenge z’ababyeyi, aho yibukije Perezida Ruto ko ari ngombwa guhagarika imyigaragambyo ishobora gutuma abanyeshuri bongera gusubizwa mu rugo. Yongeyeho ko ababyeyi bamaze kwitegura gusubiza abana ku mashuri, ariko bagifite impungenge z’imyigaragambyo.
Ibi bibaye nyuma y’uko Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri ushinzwe Imari, John Mbadi, na mugenzi we ushinzwe Uburezi, Julius Migos, batangaje ko guverinoma ifite ibibazo by’ubukungu bikomeye, bituma gahunda yo guha akazi abarimu bashya 20,000 ndetse no gushyira mu kiruhuko cy’izabukuru abandi ibihumbi 46 itagerwaho nk’uko byari byifujwe. Ibi byatumye amashyirahamwe y’abarimu basaba kwigaragambya ku wa 26 Kanama 2024.
Mu gihembwe cya gatatu, giteganyijwe gutangira ku wa 26 Kanama 2024, ababyeyi bibaza niba koko abanyeshuri babo bazoherezwa ku mashuri mu gihe imyigaragambyo yaba ikomeje. Icyifuzo cyabo ni uko Perezida Ruto yabizeza ko iby’iyi myigaragambyo bitazagira ingaruka ku ifungura ry’amashuri.