Connect with us

NEWS

Perezida Putin yahakanye ibiganiro na Trump

Published

on

Perezida Vladimir Putin yavuze ko atigeze aganira na Donald Trump uherutse gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka ine yari amaze atari muri izi nshingano, icyakora ashimangira ko yiteguye kuganira na we.

Putin yavuze ko hari ibintu byinshi yaganira na Trump, icyakora avuga ko atazi igihe ibiganiro byabo bizabera, cyane ko bizashingira ku bushake bwa Trump.

Ati “Sinzi igihe tuzahurira kuko nta kintu yari yabivugaho. Ntabwo twigeze tuvugana mu gihe cy’imyaka ine ishize, gusa niteguye kuganira na we igihe cyose azahitamo, nzaba niteguye guhura na we naramuka abishatse.”

Putin kandi yavuze ko ubukungu bw’u Burusiya bwateye imbere mu myaka itatu ishize, nubwo hari benshi bavuga ko bwasubiye inyuma.

Ati “Nibwira ko ubukungu bw’u Burusiya bwateye imbere mu myaka itatu ishize. Kubera iki? Kubera ko twabaye igihugu gifite ubwigenge bwuzuye, ubu nta muntu ubukungu bwacu bushingiraho. Dufite ubushobozi bwo bwo kwibeshaho tudashingiye ku muntu n’umwe.”

Yavuze ko igisirikare cy’u Burusiya kiri mu bikomeye ku Isi, ati “Niyo mpamvu ntekereza ko u Burusiya bwageze ku ntego zabwo, bwarushijeho kugira imbaraga, ubu dufata ibyemezo dushingiye ku nyungu z’u Burusiya gusa.”