NEWS
Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo gutera u Burundi

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye, avuga ko hari ibimenyetso bifatika birimo no kuba rukomeje gukorana n’abantu bahunze u Burundi nyuma yo kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi mu 2015.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru mpuzamahanga France 24, cyibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ndayishimiye yavuze ko nubwo hari amasezerano yashyizweho hagati ya RDC n’u Rwanda ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, hakiri ikibazo gikomeye cy’imibanire n’u Rwanda.
Yagize ati: “Bitari ibyo, ubu ibintu bimeze nabi. Dufite amakuru, tuzi gahunda y’u Rwanda kandi dufite n’ibimenyetso. Ibyo bimenyetso bishingiye ku kuba rugifite abantu bagize uruhare mu mugambi wa Coup d’état yo mu 2015.”
Yavuze ko u Rwanda rushobora kuzakoresha abo bantu nk’uko rwagiye ruvuga ko M23 ari Abanye-Congo, rwigira inyuma y’iyo mitwe. “Umugambi warwo ni ukubifashisha ruvuga ko ari Abarundi, mu gihe nyamara ruzaba ari u Rwanda rubiri inyuma,” Ndayishimiye yongeraho.
Yemeza ko kandi u Rwanda ruri inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba byagiye bibera ku butaka bw’u Burundi, binyuze mu gufasha umutwe wa RED Tabara. Ibi ngo biri mu bituma igihugu cye gikomeza kuba maso no gushimangira ubwirinzi bwacyo.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko hashize igihe kinini atavugana na Perezida Paul Kagame, ariko ngo ubwo baheruka kuganira bari mu biganiro bigamije gushakira amahoro ibibazo bya RDC, ndetse Kagame yamwijeje ko aba bantu u Burundi bushinja uruhare muri Coup d’état bazashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi.
Nubwo ibyo bitaragerwaho, u Burundi bwakomeje gusaba u Rwanda gushyikiriza abo bantu, bukavuga ko ari imwe mu nzira zo kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu Gashyantare 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ahubwo u Burundi ari bwo bufite umugambi wo guteza intambara mu Karere.
Yagize ati: “Abarundi nibo bohereje abasirikare kurwana ku ruhande rwa RDC, barwanya M23, binajyanye no kurwanya u Rwanda. Izo mvugo avuga zo gushaka gutera u Rwanda ntabwo zitangaje.”
Yakomeje avuga ko u Burundi bufatanyije na RDC ndetse n’indi mitwe irimo FDLR na Wazalendo mu mugambi wo kugerageza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Icyakora, Nduhungirehe yavuze ko hari intambwe nziza iri guterwa mu gusubiza ibintu mu buryo. “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi,” yagize ati muri Werurwe 2025.
U Rwanda rwakunze gusobanura ko rutashobora gushyikiriza u Burundi abantu bahunze nyuma ya Coup d’état ya 2015 kuko babarwa nk’impunzi, kandi amategeko mpuzamahanga n’amasezerano yarwo na Loni abibuza.
Ruvuga ko kohereza impunzi mu gihugu cyazo aho zishobora guhohoterwa cyangwa kuburanishwa hadakurikijwe amategeko ari ukurenga ku masezerano mpuzamahanga yashyizweho.
U Burundi bwo buvuga ko bwashyikirije u Rwanda urutonde rw’abo bantu, kandi ko kubashyikirizwa biri mu byatuma amahoro n’umubano mwiza hagati y’ibi bihugu byombi wongera kuboneka.