Connect with us

NEWS

Perezida Ndayishimiye na ba Jenerali be baba bari mu myiteguro idasanzwe y’intambara

Published

on

Amakuru aturuka i Burundi aravuga ko muri iki gihugu hari kongerwa umubare w’abasirikare mu buryo budasanzwe, ibica amarenga y’uko iki gihugu cyaba kiri mu myiteguro idasanzwe y’intambara.

Iby’aya makuru byamenyekanye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Evariste Ndayishimiye yahuriye mu nama ya rwihishwa na bamwe mu bajenerali bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi. Ni inama yabereye mu rugo rwe ruherereye muri Komine Kibimba ho mu ntara ya Gitega.

Ba Jenerali bitabiriye iyo nama barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, Gen Gervais Ndirakobuca usanzwe ari Minisitiri w’Intebe, Gen Etienne Ntakarutimana ’Steve’ wahoze akuriye ubutasi bw’u Burundi, Gen Gabriel Nzigama ’Tibia’ wahoze ayobora ibiro bya Pierre Nkurunziza na Ndayishimiye na Gen Joseph Ngendabanka wahoze ashinzwe kugura no kubika ibikoresho bya Polisi.

Abandi Gen Christophe Manirambona usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Burundi, Gen Sinzakaraho Joshua Athanase ’Gipfungu’ wahoze ari Ambasaderi w’u Burundi i New York, Emmanuel Miburo uyobora INSS (Urwego rushinzwe umutekano w’abaturage), Gen Leonidas Ndaruzaniye uyobora umutwe w’abapolisi barinda Ndayishimiye na Gen Silas Ntigurirwa uyobora umutwe w’abasirikare bamurinda.

Iyo nama kandi ngo yarimo Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo.

Amakuru avuga ko Ndayishimiye na bariya ba-jenerali baganiraga ku bijyanye n’uko bashyira iherezo ku makimbirane amaze igihe mu ishyaka CNDD-FDD, ndetse no kureba uko Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari umwe muri bo yababarirwa.

Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi amaze igihe yarakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gucura umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Evariste Ndayishimiye.

Indi ngingo bivugwa ko Ndayishimiye na bariya ba-Jenerali bamaze iminsi baganiraho ni ijyanye n’imyiteguro y’intambara u Burundi bushobora kujyamo mu minsi iri imbere.

Impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu akanaba umwe mu bakurikiranira hafi amakuru yo hejuru mu butegetsi bw’u Burundi, Pacifique Nininahazwe, yatangaje ko kuri ubu mu Burundi harimo gutozwa abasirikare babarirwa mu 5,000 byitezwe ko bashobora kurwana intambara iki gihugu kiri kwitegura.

Kuri ubu abo basirikare ngo bari gutorezwa mu mashuri atorezwamo abasirikare bato abarirwa muri atandatu, ibyari bitarigeze bibaho mu Burundi kuva mu myaka irenga 20 ishize.

Umwe muri ba Ofisiye bo mu gisirikare cy’u Burundi wavuganye n’iriya mpirimbanyi yavuze ko “hariho amakuru y’ibanga ridasanzwe ari mu gisirikare cy’u Burundi. Muri iki gihe hariho amashuri atandatu: Abiri ari muriCamp Mabanda (Makamba), abiri muri Camp Mutukura (Cankuzo), rimwe muri Camp Bururi n’irindi rimwe muri Camp Mwaro. Buri shuri usanga ryigisha abagera kuri 800, bivuze ngo Igisirikare cy’u Burundi kiragira ngo cyakire abasirikare bashya hafi 5,000.”

Yakomeje agira ati: “Ibi bintu byaherukaga kubaho mu gihe cy’intambara muri 2001, ni ho twakoze C.I (amashuri) esheshatu, tunabigisha mu gihe gito. None ko iyco gihe twari mu ntambara, ubu habaye iki? Biduteye impunenge”.

Andi makuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko abarimo guhabwa imyitozo ari abahungu gusa, mu gihe mu busanzwe hafatwaga n’abakobwa. Abari kwinjizwa mu gisirikare cy’u Burundi kandi ngo ntihari kurebwa ku kibazo cy’ubumenyi bafite nk’uko byari bisanzwe.

Undi musirikare yavuze ko “mu kubinjiza babashyize ku kibuga, babereka aho birukanka. Uwashoboye guheza ikubuga wese bahise bamwakira. Bayoye abo babonye bose, cyane Imbonerakure n’abakozi bo mu ngo. Biragaragara ko abadukuriye badakeneye kubona abasirikare bafite ubumenyi, ahubwo bakeneye umubare w’abajya kurwana”.

Hari amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye yaba ateganya kohereza bariya basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Burundi busanzwe bufite ingabo zagiye gufasha FARDC kurwana na M23.

Bataillon 17 ni zo zimaze koherezwa mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ndetse kuri ubu hari gutegurwa bataillon ya 18; ibisobanuye ko u Burundi buzaba bufiteyo bataillon 15 kuko hari eshatu zamaze kuhavanwa.

Amakuru avuga ko u Burundi bufite muri Congo abasirikare babarirwa mu 10,000; gusa Perezida Evariste Ndayishimiye akaba yifuza ko bagera ku 20,000 kugira ngo amafaranga RDC imwishyura yiyongere.

U Burundi kandi buravugwaho kuba buri mu myiteguro y’intambara mu gihe mu cyumweru gishize havuzwe amakuru y’uko bwaba buri kwitegura gufatanya n’imitwe ya FDLR na FLN mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni nyuma y’inama yo kunoza uwo mugambi yahurije mu ntara za Cibitoke na Kayanza igisirikare cy’u Burundi n’abakuriye iriya mitwe.

IVOMO:BWIZA