NEWS
Perezida Macron yatangiye gusabirwa kweguzwa
Ishyaka La France Insoumise (LFI) riherutse kwegukana imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ryatangije urugendo rwo gukusanya imikono yo kweguza Perezida Emmanuel Macron.
Bije nyuma y’uko Macron yanze gushyiraho Lucie Castets nka Minisitiri w’Intebe mushya wari watanzwe n’Ihuriro Nouveau Front Populaire ari naryo LFI ribarizwamo.
Umuyobozi wa LFI, Mathilde Panot yatangaje ko boherereje abadepite bose inyandiko zo gusinyaho kugira ngo bakusanye imikono ihagije yo kweguza Macron.
Panon yavuze ko mu gihe Macron yanze kubahiriza ubushake bw’abaturage batoye baha amajwi menshi Nouveau Front Populaire, nyamara akaba yanze kubyubahiriza.
Panon n’ishyaka rye barashaka imikono nibura ingana na 10% kugira ngo batangize umushinga wo kweguza Macron.
Kubera ko nta shyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka ryabashije kubona ubwiganze buhagije mu Nteko, byatumye biba ngombwa ko hashyirwaho Guverinoma ihuriweho.