NEWS
Perezida Kagame yitabiriye Urugendo rwo Kwibuka, acana urumuri rw’icyizere

Perezida Paul Kagame yitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka Walk to remember rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Mata 2025.
Uru rugendo rwasorejwe kuri BK Arena ahabereye Umugoroba wo Kwibuka, cyane ko yanifatanyije n’abawitabiriye, abacanira urumuri rw’icyizere.
Uru rugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo rwitabiriwe n’urubyiruko mu ngeri zitandukanye, abahanzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga, abanyamakuru, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ba filimi, abayobozi batandukanye n’abandi.
Uru urugendo umwaka ushize rwagombaga kuba ariko ruza gusubikwa kubera imvura mu gihe imyaka ine yari yabanje rutakozwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva ku itariki ya 7 Mata kugera muri Nyakanga 1994.
Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.