Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yitabiriye inama muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Published

on

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho yitabiriye Icyumweru cyahariwe Kubaka Ibiramba cya Abu Dhabi (ADSW).

Biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama, Perezida Kagame azifatanya na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n’abandi Bakuru b’Ibihugu, abanyapolitiki n’abandi banyacyubahiro mu muhango wo gutangiza icyo cyumweru cya ADSW 2025.

Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo byo gushyigikira ibiramba byitiriwe Perezida, Zayed (Zayed Sustainability Prize awards ceremony).

Ni ibihembo bitangwa muri UAE, hagamijwe guhemba ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, Imiryango idaharanira inyungu, ndetse n’amashuri yisumbuye, bigira uruhare rukomeye mu guhanga ibishya no gutanga ibisubizo birambye ku bibazo bihari ku Isi.

Perezida Kagame azahura n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, aho bazagaruka ku ngingo zitandukanye zo ku munsi wa mbere w’iyo nama ya ADSW.

Inama ya ADSW izaba iyobowe na H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, ihuza abayobozi batandukanye b’ibihugu ku Isi, ab’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango itegamiye kuri Leta, abayobozi b’inganda zikomeye ku Isi, abahanga mu bya siyansi, abazobereye mu byo guhanga udushya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Ni ibiganiro bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere ingufu no kwihutisha iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Inama ya ADSW 2025, biteganyijwe ko izigira hamwe uko hatezwa imbere ikoranabuhanga mu kubaka ibirambye, bitagira uwo biheza kandi bizana iterambere mu gihe kizaza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *