NEWS
Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije na mugenzi we w’icyo Gihugu, Kassym-Jomart Tokayev n’abandi bayobozi baturutse hirya no hino ku Isi mu gufungura Inama Mpuzamahanga ya Astana ‘International Forum’.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama irimo kubera i Astana muri Kazakhstan.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibyateye imbere by’umwihariko ubwa Afurika na Asia yo Hagati.
Yavuze ko ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, Isi yarareberaga ariko ntigire icyo ikora ku bicwaga. Ibyo ngo hari isomo byasigiye Abanyarwanda.
Ati: “Nibwo twatangiye kwishyira hamwe, tugerageza kwiyubaka, buri wese atanga umusanzu no kugira ukuri. Byaduhaye amahirwe yo kubaka ibigo kandi bikabazwa inshingano ku byo abaturage bacu bakene.”
Akomeza agira ati: “Ariko ibi ntibyatumye duhagarara kubana n’ibihugu. Twanakiriye ubufasha buturutse mu nshuti n’abafatanyabikorwa.
Nyamara, ubwo bufasha ntabwo bwari gufasha cyangwa kugira akamaro iyo tuba tudashyize hamwe twebwe ubwacu ngo tugire n’uruhare rwacu.”
Perezida Kagame yageze i Astana muri Kazakhstan ku wa 27 Gicurasi 2025.