Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barenga 4500

Published

on

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda bari bafite amapeti atandukanye aho 12 bari bafite Ipeti rya Chief Superintendent of Police bahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police.

Mu bahawe iryo peti rya ACP harimo Athanase Nshuti wigeze kuba Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Corneille Murigo wigeze kuba Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha n’abandi.

Mu bandi bahawe amapeti harimo 24 bari bafite ipeti rya Senior Superintendent of Police bahawe irya Chief Superintendent of Police, 20 bari bafite ipeti rya Superintendent of Police bahawe ipeti rya Senior Superintendent of Police.

63 bari bafite ipeti rya Chief Inspector of Police bahawe irya Superintendent of Police.

304 bari bafite ipeti rya Inspector of Police bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Chief Inspector of Police mu gihe 304 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police bahawe irya Chief Inspector of Police.

Abandi 560 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police bahawe ipeti rya Inspector of Police. Hari n’abandi bapolisi bato 3510 bazamuwe mu ntera ku mapeti atandukanye.

Mu mpinduka zindi zakozwe muri Polisi y’u Rwanda harimo ko Abapolisi 150 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo ba ofisiye bato 45 na ba Su-Ofisiye 105. Hanasezerewe abapolisi 17 ku mpamvu z’uburwayi na bane basezerewe ku zindi mpamvu zitandukanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *