Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yavuze ku ntambara ya Isiraheli na Hamas

Published

on

Perezida Kagame yagaragaje ko n’ubwo ikibazo cy’intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas muri Gaza gikomeye bitavuze ko kitakemuka.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cya Gaza, iri kubera muri Jordanie.

Ni inama yatumijwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Perezida Kagame yavuze ko “Nk’uko ibimenyetso bibigaragaza, ikibazo kirakomeye cyane n’ubwo ibyo bidasobanuye ko kidashobora gukemurwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cyo muri Gaza gikomeje kugira ingaruka ku baturiye ako gace n’abo mu bindi bice bityo hakwiriye guhuzwa imbaraga mu gushaka igisubizo kirambye.

Ati “Imbaraga, uburyo n’ubushobozi bihagarariwe muri iki cyumba uyu munsi, ntabwo byananirwa gufata ingamba zashyira iherezo ku kaga gakomeye karimo kwibasira inzirakarengane zitabarika z’abasivili nk’uko turi kubibona buri munsi.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’ibindi bihugu byiteguye gutanga umusanzu wafasha mu gukemura ikibazo cyo muri Gaza binyuze muri dipolomasi n’ubundi buryo bw’ubuhuza bwatangijwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye mu kugera ku ishyirwa hasi ry’intwaro muri Gaza.

Ati “Izi mbaraga ziriho mu gushaka umuti w’ikibazo, zigomba guhabwa agaciro kandi zigashyigikirwa kugira ngo tubone ibisubizo bifatika kandi vuba cyane bishoboka kugira ngo turinde abana n’imiryango yabo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu gushyigikira uburyo bwo gushyira iherezo kuri iki kibazo cyo muri Gaza.

Tariki 7 Ukwakira 2023, ni bwo Umutwe w’Abarwanyi wa Hamas, wagabye ibitero kuri Israel, bihitana abarenga 1400 ndetse Abanya-Israel barenga 200 bashimutwa n’uyu mutwe.

Kuva icyo gihe, urugamba rwahise rutangira hagati ya Hamas na Israel, ibihugu bitandukanye bigerageza kujya hagati y’impande zihanganye bisaba gushyira intwaro hasi.