NEWS
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abamaze iminsi bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yababajwe n’urubyiruko rukomeje kwiyandarika by’umwihariko urwiyambika ubusa ku karubanda, asaba abayobozi n’ababyeyi guhagurukira ibyo byonnyi byibasiye Umuryango Nyarwanda.
Perezida Kagame yabikomojeho kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2024, ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda mu masengesho yo gushimira Imana no gusengera Igihugu.
Perezida Kagame yagaragaje agahinda aterwa no kubona umuryango nyarwanda ukomeza gusenyuka urusorongo rimwe na rimwe ababyeyi , abayobozi mu nzego za Leta, amadini n’abandi barimo kurebera.
Yahereye ku gutanga urugero ku ngo zisenyuka zitaramara n’amezi ane, aho yashimangiye ko kubaka urugo atari intambara ku buryo abashakanye ngo bubake urugo bakwiye guhora barwana.
Yakomeje agaragaza ko adashimishwa no kumva raporo ndetse n’ibyo abona ku mbuga nkoranyambaga, abakiri baro Bambara ubusa bakishyira ku karubanda.
Ati: “Uwambara ubusa ararata iki abandi badafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya ntabwo ari ukwambara ubusa gusa, bambaye ubusa no mu mutwe. Ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
Yaboneyeho gushimangira ko nta muyobozi ukwiriye kurebera umuryango nyarwanda usenyuka, kuko nta kindi baba bamaze kitari ukuwufasha gutekana no kumererwa neza.
“[…] Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo? Ukibwira ko nubwo twicaye hano nk’abayobozi inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa? Abanyarwanda ni uko abana tubarera?”
Perezida Kagame yagarutse no ku businzi no gukoresha ibiyobyabwenge nk’intandaro y’ibibazo bigenda bivuka uko bukeye n’uko bwije haba mu bakuru no mu bato.
Izo ngezo ngo ziri mu zituma abashakanye bahora barwana, bamwe bakamburana ubuzima, mu gihe n’abana bakabonye uburere butuma birinda basigara batagira kirera.
Yakebuye abayobozi abibutsa ko umuryango nyarwanda uri munshingano zabo, bityo bakwiye kugabana ibyo bibazo biwubangamiye?
Ati: “Turebe gutyo tubyihorere tuvuge ngo bibe uko bishatse? Uruhare rwacu se rwaba ari uruhe? Tugende tubwire abantu tuti nta kigenda, duhere mu ikuzo gusa twumve ko turuta abandi ariko bibe uko bibaye? Ntabwo wujuje ya nshingano.”
Yasabye ubuyobozi bwigisha mu madini n’inzego za Leta, ababyeyi n’abandi babarizwa mu muryango mugari kujya bagirana ibiganiro bigamije kwimakaza indangagaciro nzima.
Ati: “Ntabwo uzareka kurera mu muryango wawe ngo idini rizakurere cyangwa Leta izakurerere. Ni uguhera kuri wowe ndetse ntitwimakaze ibidakwiye kubaho mu bantu ngo tubyemere bibeho bise nk’aho nta cyabaye.”
Perezida Kagame yahamije ko mu gihe umuryango urebera no ku bayobozi bikaba uko, barimo gusenya Igihugu barebera ibidakwiriye kuba bikorwa bikorwa.
Yasabye ababyeyi n’abayobozi kwirinda kuvuga baziga, ndetse bakazirikana ko kugira ngo babe ibitangaza ari uko baba bafite abo bahinduye ibitangaza, cyangwa bafashije kumera neza.