Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yavuze ko U Rwanda nta ruhare rufite mu ntambara yo muri RDC

Published

on

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwandsa nta ruhare rugira mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu n’abaje bahagarariye ibihugu byabo bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Ab’ibigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu nama idasanzwe yiga ku gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, yabereye i Dae es Saalam muri Tanzania.

Yasobanuye ko intambara ibera muri RDC, iyihunza ikayigereka ku Rwanda ariko ko nta ruhare u Rwanda ruyifitemo.

Yagize ati: “Iyi ntambara yatangijwe na DRC kandi nta kintu na kimwe cyaturutse mu Rwanda. Yarazanywe gusa Idushyirwa ku bitugu, maze dusabwa kuyigerekaho. Ntidushobora kubyigerekaho. Nta kibazo kirimo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko RDCidashobora gucecekesha u Rwanda ku bijyanye no kubungabunga umutekano warwo.

Ati: “DRC ntishobora kutubwira gusa guceceka mu gihe barimo gukemura ikibazo cy’umutekano ku gihugu cyacu. Ntawe ushobora kutubwira ngo duceceke.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’Ibihugu byombi bagiye bavugana kenshi ku bibazo ngo bikemurwe ariko RDC ntibyumve.

Ati: “Twasabye DRC n’abayobozi bayo kuva kera, twagiye tuvuganaku bibazo byacu kandi dusaba DRC kubikemura, barabyanga.”

Ati: “Ntidushobora gukomeza gusa n’abakanda cyangwa bagorora ibibazo. Ibibera hari intambara ishingiye ku moko imaze igihe kinini itangiye, ihakana uburenganzira bw’abantu hanyuma ikibasira u Rwanda. Ugomba kumenya uburenganzira bw’abantu kandi ugatera intambwe ugakemura ikibazo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko inama yahuje EAC na SADC yaba umwanya mwiza wo gutanga igisubizo gihamye.

Ati: “Reka dukoreshe iyi nama mu buryo buzirikana ibyo bibazo byose, kandi tubone igisubizo kirambye.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *