Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi atigeze atorwa

Published

on

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Félix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atigeze atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 no mu 2024.

Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu mu Rwanda kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, ubwo yasobanuraga inkomoko y’amakimbirane y’u Rwanda na RDC.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo ibihugu bikomeye bivuga kuri aya makimbirane, bigaragaza uburyarya no kubogama, nk’uko bibigenza iyo bisaba ko ihame rya demokarasi ryubahirizwa.

Yatangaje ibi bihugu byavuze ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite yabaye mu Rwanda muri Kanama 2024, ariko ko bitigeze bivuga ku yabaye muri RDC inshuro ebyiri; nyamara bizi neza ko Perezida Tshiseke atatowe n’abaturage.

Yagize ati “Murabizi, twavuze ku matora yabaye hano n’ibindi, abantu batubwira ko bashaka demokarasi ahantu hose, basaba ko haba amatora, umuntu uri gutera ibibazo muri iki kibazo ndi kuvuga kiri hagati y’u Rwanda na RDC inshuro ebyiri ntiyatowe, kandi murabizi. Murabizi?”

Perezida Kagame yagaragaje ko kubona ko Tshisekedi atatsinze amatora bidasaba ibimenyetso kuko byigaragaza, ariko ko ibihugu byabyirengagije, ntibyagira icyo bibivugaho kubera uburyarya no mubogama.

Ati “Uyu mugabo Tshisekedi ubwa mbere ntiyatowe kandi murabizi. Ntimubivugira mu ruhame, njye ndi kubivugira mu ruhame, ni ryo tandukaniro gusa, murabizi. Ubwa kabiri nta cyabaye kandi murabizi. Ni izihe ndangagaciro mutubwira ko mukubitira abantu, ku bandi ntimumenye icyo gukora?”

Umukuru w’Igihugu yabwiye aba badipolomate ko bamwe muri bo bahagarariye ibihugu biteza ibibazo, ariko ko nta kundi babigenza keretse gutanga amakuru bashinzwe gutanga, ahabanye n’ukuri bazi.

Ati “Ndabizi ko mwebwe ndikubibwira murengana, bamwe muri mwe muhagarariye ibihugu biteza ibibazo byinshi. Ntabwo nshaka kuvuga byinshi ariko ndabizi ko mubyumva, kandi mutanga amakuru mukwiye gutanga.”

Perezida Kagame yatangaje ko iki kibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ari we kigiraho ingaruka nyinshi hamwe n’Abanyarwanda, bityo ko adashobora kwicara mu gihe azi ko kugikemura ari byo byamufasha.

Yagize ati “Ni ubuzima n’urupfu kuri njyewe n’abantu banjye. Kuri mwebwe, mwahamagara, mugatanga amabwiriza mu gihe mukina umupira w’amaguru, Tennis cyangwa Golf, biboroheye bityo. Kuri njyewe, ni ubuzima n’urupfu.”

Yasabye amahanga kumva u Rwanda n’Abanyarwanda, aho kubogamira ku ruhande rumwe, agaragaza ko adakwiye kubafata nk’uko bari bameze mu myaka 50 ishize, ubwo batari bakamenye ubwenge bwo gukemura ibibazo byabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *