Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yavuze ko Ibiri kuba muri Congo n’intambara ishingiye ku moko

Published

on

Perezida wa Repubilika Paul Kagame yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ishingiye ku moko, kandi ko igira ingaruka zitaziguye ku Rwanda.

Imbere y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC), Perezida Kagame yavuze ko iyo ntambara imaze imyaka myinshi, aho abaturage b’ubwoko bumwe bimwe uburenganzira mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’ibihugu bigize iyo miryango yombi gushaka umuti urambye w’ikibazo birinda gukora inama isa n’izindi zabaye mbere zitagiye zitanga umusaruro.

Yagize ati: “Ibirimo kuba hariya (muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo/RDC) ni intambara ishingiye ku moko yatutumbye igihe kirekire, abaturage bimwa uburenganzira maze hagakurikiraho gutera u Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko aho bigeze icyo kibazo kidashohora kwirengagizwa, asaba abayobozi bo mu Karere gufata ingamba zihamye zo gukemura burundu ayo makimbirane.

Yavuze ko u Rwanda rwahereye kera rugerageza gukura RDC muri ibyo bibazo ariko rugakomeza guterwa utwatsi n’abayobozi b’icyo gihugu.

Aho ni ho yahereye ashimangira ko u Rwanda rudashobora guceceka mu gihe ibyo bibazo bya Congo birwongerera impungenge z’imutekano muke.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Tumaze igihe kinini twinginga RDC n’abayobozi bayo, twabasangije impungenge zacu tubasaba kuzikemura ariko barabyanga.”

Umukuru w’Igihugu yamaganye ibivugwa ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’intambara yo muri Congo, ashimangira ko ahubwo RDC ari yo yayitangije.

Impuguke mu bya Politiki zivuga ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC ari isura nshya ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kuko iby’amoko byagejejwe muri icyo gihugu n’abayokoze bahungiye muri kariya gace batangira kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage baho.

Mu bahungiye muri icyo gihugu mu myaka 30 ishize, harimo abari mu Ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari bagize umutwe w’Interahamwe n’abahezanguni b’abaturage bagize uruhare mu kwambura ubuzima Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Nyuma y’imyaka mike yakurikiyeho, abo bahungiye muri Congo bisuganyirije mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bagambiriye kugaruka mu Rwanda bagahirika ubutegetsi ndetse bakanasohoza umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Si ibyo uwo mutwe wakoraga gusa, ahubwo wanibasiye abaturage ba RDC bo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwe baricwa abandi bahungira mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda rucumbikiye abasaga 100.000.

Abo baturage bakuwe mu gihugu cyabo n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ni bo bavutsemo inyeshyamba za M23 zirimo guharanira kugarura umutekano kuri gakondo yabo, no kubaka ubumwe mu Banyekongo.

Mu biganiro u Rwanda rwagiranye na Leta ya RDC mu myaka yashize, hagarukwaga kenshi ku ngambaza zo guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, maze hagakurikiraho igikorwa cyo kwemerera impunzi z’Abanyekongo gusubira kuri gakondo yabo batekanye.

Ingamba zarafatwaga zigahabwa umurongo w’uburyo bigomba gukorwamo, ariko bugacya Guverinoma ya RDC yafashe ibindi byemezo bishyigikiye gukandamiza abaturage b’inzirakarengane, kugeza n’aho yahisemo kwifatanya n’abarwanyi ba FDLR mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibiganiro by’i Luanda na Nairobi, byari byashyiriweho kugarura amahoro arambye byateshejwe agaciro kandi ari byo byari byitezweho gutanga igisubizo cy’amahoro arambye mu Karere.

Leta ya Congo yahisemo inzira y’intambara, itangira guhangana n’inyeshyamba zashibutse mu baturage barimo guharanira uburenganzira ku gihugu cyabo.

Inama yahuje abayobozi ba EAC na SADC kuri uyu wa Gatandatu, yanzuye gusubukura no guhuza ibyo biganiro byombi mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rwishimiye uwo mwanzuro utanga icyizere, ndetse n’uwo guhuza imbaraga mu guhashya burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR uteje ikibazo cy’umutekano muke ku Rwanda no mu Karere.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Guverinoma RDC kuganira n’inyeshyamba za M23 mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umurekano muke kitagira ingaruka ku Banyekongo gusa ahubwo no ku bihugu by’abaturanyi nka Uganda n’u Rwanda by’umwihariko.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *