Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubushobozi butuma Abanyarwanda batajya kwivuriza hanze

Published

on

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bidakwiriye ko u Rwanda rukomeza kohereza Abanyarwanda kwiga ibijyanye n’ubuvuzi mu mahanga, hanyuma rukohereza abarwayi kwivuza hanze. Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’igihugu kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ku bikorwa byo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH), biherereye mu Karere ka Gasabo. Biteganyijwe ko ibi bitaro bizongerwaho metero kare ziri hafi y’ibihumbi 88, bikazibanda ku kuvura indwara zidasanzwe nko kubaga umutima, gusimbuza ingingo, kuvura kanseri n’izindi.

Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa b’u Rwanda bahora bashyira imbaraga mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, birimo no kubafasha kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’ubuvuzi. Ati: “Mu myaka myinshi ishize twakomeje gutoza abana bacu, tukabatoreza hanze y’igihugu. Tuba dufite byinshi byo kubigiraho kuri abo bo hanze, kuko bamaze igihe kinini bubaka ibyabo. Twashakaga ko abana bacu bungukira muri ubwo bunararibonye ariko bakagaruka kubaka mu Rwanda ibyo babonye mu mahanga.”

Yakomeje avuga ko kohereza abarwayi hanze kwivuza bidakwiye gukomeza, ahubwo ko igihugu kigomba gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’imbere mu gihugu. Ati: “Urohereza abantu hanze kwiga bakagaruka gufasha mu Rwanda, ariko ugakomeza kohereza n’abarwayi hanze kuvurwa, ni ibintu ubona ko bitagira icyo byongera.”

Perezida Kagame yashimangiye ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda rukwiriye kubakirwa ubushobozi ku buryo rutagirira akamaro Abanyarwanda gusa, ahubwo bikagera no ku bandi batuye mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Ati: “Abo mu Karere bakaza mu Rwanda kubera izo serivisi zinoze bashobora kubona nk’uko ziba zitangwa no ku Banyarwanda muri rusange.”

Mu byo bizakorwa harimo kongeraho ibitanda 600 birimo 300 bizashyirwa mu byumba byihariye byakira umurwayi umwe gusa, mu gihe ibindi 300 bizashyirwa mu byumba bishobora kwakira abantu babiri. Impamvu y’ibyo bitanda bike mu cyumba ni ukugabanya uburyo abarwayi bahurira hamwe ari benshi, hirindwa ko bakwanduzanya indwara zimwe na zimwe zishobora kwandurirwa ahantu hari abantu benshi, nk’uko icyorezo cya Covid-19 cyabitanzemo isomo.

KFH ifite abakozi barenga 800 barimo abavura barenga 600, mu gihe inzobere z’abaganga zibarirwa muri 80, imibare biteganywa ko izikuba bijyanye n’uko n’ubushobozi bw’ibitaro buzaba bwazamutse.