Published
4 months agoon
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.
Gutumira Abahanzi batuye i Bugesera ni icyifuzo cyakiriwe neza na Paul Kagame ubwo yari agiye kugeza ijambo ku barenga ibihumbi 250 bakoraniye mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kwiyamamaza. Icyo gihe Perezida Kagame yasubije icyifuzo cya Knowless wari wamusabye ko yazabatumira nk’abaturanyi be bo mu Bugesera, yargize ati, “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.”
Ibikorwa byo Kwakira Abahanzi
Nyuma y’iminsi icyenda Kagame yahise yakirira i Kibugabuga abahanzi batuye muri aka Karere by’umwihariko ahazwi nko mu
Karumuna barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi batandukanye.
Perezida Kagame n’abahanzi bagiranye ibihe byiza aho bamuririmbiye binyuze mu bihangano byabo. Ku bw’ibyishimo n’ishimwe, Perezida Kagame yagabiye buri muhanzi inka nk’uko yari yabibijeje.
Ubutumwa bwa Tom Close
Mu butumwa Tom Close yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimiye Perezida Kagame agira ati, “Wampaye ishema, ukampa igihugu, ikiruta ibindi ukangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame, uri Ingabire twahawe nk’Abanyarwanda. Mwakoze.”
Perezida Kagame yerekanye ko gutura i Bugesera ari ubutumwa bugaragaza ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu cyangwa aho kurimbukira hahari. Yashimangiye ko Bugesera atari ahantu ho kurimbukira, ari ukunyomoza abafataga aka Karere nk’ahantu ho kurimbukira bijyanye n’amateka yaho.