NEWS
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutasi mu Nteko ya Amerika

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 21 Werurwe 2025 yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubutasi n’ibikorwa byihariye by’igisirikare, Dr. Ronny Jackson.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga Dr. Jackson n’abamuherekeje, yari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Emmanuel Havugiyaremye n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko Perezida Kagame na Dr. Jackson baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi no guteza amahoro mu karere.
Dr. Jackson n’abamuherekeje bagiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe umutekano wo mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari utameze neza, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leta ya RDC ishinja u Rwanda guteza uyu mutekano muke, gusa rwarabihakanye, rugaragaza ko ari ibirego bigamije kuyobya umuryango mpuzamahanga kugira ngo utita ku mpamvu muzi z’iki kibazo zirimo imiyoborere mibi imaze imyaka myinshi muri RDC.
Ishingiye kuri ibi birego, Leta ya RDC isaba ibihugu birimo Amerika gufatira u Rwanda ibihano, gusa rwo rwagaragaje ko iyo ibihano biba byakemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere, kaba kamaze imyaka myinshi gatekanye.
Mu gihe abayobozi bo muri RDC bakomeje kuganira n’abo muri Amerika babasaba gufatira u Rwanda ibihano kugira ngo bagirane na bo amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, u Rwanda na rwo rukomeje ibiganiro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangariza ikinyamakuru Le Monde ko Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, kuva iby’aya masezerano byatangira kuvugwa.
Ati “Nta kigaragaza ko Amerika yiteguye kwemera aya masezerano. Amerika ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda kandi Marco Rubio yavuganye na Perezida Paul Kagame kuva iki kibazo cyatangira. Twizeye ko bazagira uruhare rwiza mu gukemura iki kibazo.”
Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 8 Gashyantare 2025 bahuriye muri Tanzania, bagaragaza ko ibiganiro bya politiki hagati y’impande zishyamiranye ari byo byatuma akarere kabonekamo amahoro arambye.