NEWS
Perezida Kagame yakiriye umujyanama wihariye wa Donald Trump

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro ,byatangaje ko Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mata 2025, yakiriye Massad Boulos, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku mugabane wa Afurika.
Village Urugwiro yatangaje ko “bagiranye ibigabniro byiza ku bijyanye n’imikoranire ihamye yageza ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’imishinga yo kwagura ishoramari rya Amerika mu gihugu no mu Karere.”
Massad yavuze ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byizeweho gutanga umusaruro.
Yagize ati “Njye na Perezida Kagame, twaganiriye ku cyerekezo cy’ubufatanye bushingiye ku ituze mu Karere, amahoro n’iterambere mu bukungu kandi ko hashyigikiwe umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose bigize aka Karere.”
Urugendo rw’uwo mujyanama wa Trump n’itsinda bari kumwe barimo gukora ku Mugabane wa Afurika, nyuma ya Kinshasa bakomereje urugendo rwabo mu Rwanda, ndetse bazasura Kenya na Uganda.