Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yakiriwe na Xi Jinping

Published

on

Perezida Paul Kagame, ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika, yakiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa.

Uyu muhango wabereye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, wagamije guha ikaze aba bayobozi mbere y’uko inama yiga ku mubano w’u Bushinwa na Afurika (Forum on China–Africa Cooperation, FOCAC) itangira.

Mu ijambo rye, Perezida Xi Jinping yashimangiye ko umubano hagati y’u Bushinwa na Afurika wubakiye ku mateka akomeye, yerekana ko ibihugu byombi byahurijwe hamwe no kurwanya ubukoloni no kwiyemeza gukorera hamwe mu iterambere.

Yagize ati, “Sosiyete y’Abashinwa n’Abanyafurika isangiye ahazaza yubakiye ku bucuti bukomoka muri gakondo, igakomezwa n’imbaraga z’imikoranire y’inyungu ku mpande zombi.”

Iyi nama ya FOCAC, iterana buri myaka itatu, ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana, ifite akamaro gakomeye mu guhuza ibi bihugu mu bufatanye bw’ubukungu, politiki, n’umuco. Umubano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, umaze imyaka 53, watanze umusaruro ufatika, aho kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z’Amadolari yinjiye mu Rwanda, ikaba yarahaye akazi abantu hafi 30,000. Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102 z’Amadolari.

Iri huriro ni ingirakamaro mu gushimangira imikoranire hagati y’Afurika n’u Bushinwa, igamije iterambere ry’impande zombi mu nzego zitandukanye.