Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yagaragaje RDC nk’umuzi w’intambara zayibayeho akarande

Published

on

Imyaka igera kuri 30 irashize, uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwibasiwe n’indambara z’urudaca zigira ingaruka ku Rwanda no ku bindi bihugu byo mu Karere.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu bigira ingaruka ku Karere kose bidashobora gukemuka mu gihe RDC ubwayo idafashe mu nshingano oibyo isabwa gukora mu guharanira amahoro arambye.

Mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye ibirori byo kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda nshya kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byo mu Karere ari umusaruro w’ubusumbane n’uburyarya buranga abayobozi bamwe na bamwe.

Yagize ati: “Amahoro mu Karere kacu aza imbere ya byose ku Rwanda, gusa yarabuze by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko amahoro ntashobora gutangwa n’uwo ari we wese aho yaba aturuka hose, uko yaba akomeye kose, mu gihe uruhande bireba by’umwihariko rudakoze ibikwiye gukorwa.”

Yavuze ko mu gihe Guverinoma ya RDC idakoze ibyo isabwa gukora mu gushaka umuti urambye, ubuhuza bwashyiriweho gukemura ibibazo by’umutekano muke n’umwuka mubi wavutse hagati y’ibihugu by’Akarere, budashobora gutanga umusaruro bwitezweho.

Yaboneyeho gushimira Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto bitabiriye ibyo birori byo kurahira kwe, ku bw’ibyo bamaze gukora n’ibyo bakomeje gukora mu buhuza bugamije kugarura amahoro arambye mu Karere.

Perezida Kagame yagarutse kuri icyo kibazo mu gihe ibihumbi amagana by’Abanyekongo bamaze imyaka irenga 25 bambuwe uburenganzira bwo kwitwa Abanyekongo, ari na yo mpamvu bamwe muri mwe bisuganyije baturutse mu bihugu bitandukanye bahungiyemo bakarema umutwe w’inyeshyamba bagamije guharanira uburenganzira bwabo.

Perezida Kagame yashimangiye ko amahoro adashobora kwizana ubwayo, ati: “Twese dukwiye gukora uruhare rwacu, dukora ibikwiriye, kugira ngo tugere kandi dushyigikire amahoro. Ibi ntibikwiye kugaragara nk’ubugiraneza ku muntu uwo ari we wese. Kuba umuntu yakora ibikwiriye kugira ngo buri wese agire amahoro n’uburenganzira bwe, ntibikwiye gufatwa nk’impuhwe umugiriye, ni inshingano.”

Yakomeje ashimangira ko iyo bitabaye  bikururira abantu bamwe  guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo bambuwe.

Ati: “Bikwiye kumvikana nk’ibikwiriye gukorwa, kubera ko ni ikibazo cy’uburenganzira bw’abantu kandi nta mahoro ashobora kuboneka mu gihe ubwo burenganzira butubahirijwe. Ntushobora kubyuka mu gitondo maze ngo ubuze uwo ushaka uburenganzira bwo kuba umuturage, maze ngo utekereze ko bizakugwa amahoro. Hakwiriye kubaho kumvikana; hakwiye kubaho guca bugufi.”

Intambara imaze iminsi ihangayikishije Leta ya Congo, yafashe indi ntera nyuma y’uko urubyiruko rw’Abanyekongo bahejejwe ishyanga bitwa ko atari Abanyekongo kubera ubwoko n’amateka yabo bahisemo guharanira uburenganzira bwabo binyuze mu ntambara.

Perezida Kagame yashimangiye ko ki ari cyo gihe cyo gutekereza ku Isi abantu bashaka kuzasigira abana babo, yongeraho ati: “Nk’umuryango mpuzamahanga, dufite byinshi duhuriyeho birenze ibyo dutekereza. Kandi muri twe, iteka ryose tuba dufite ibikenewe byadufasha gusana, kuvugurura no gutangira bundi bushya.

Ibyo ntibisobanuye ko tugomba kumvikana ku bintu byose, ariko dukwiye kubaha amahitamo ya buri muntu, dukora ibyo dushoboye byose mu buryo bwacu bwihariye.”

Yavuze ko nta mwanya abakomeye bagifite wo kwikoreza Abanyafurika  icyerekezo cyabo cy’uko abantu bakwiriye kubaho, cyangwa kubaremera amateka apfobya ukuri, ashishikariza buri wese kubyanga no mu gihe umuntu yokejwe igitutu.

Yavuze ko nta rwitwazo rukwiriye gushakirwa akarengane aho kaba gaturuka hose kaba agakorerwa Abanyafurika cyangwa ako Abanyafurika bikururira.

Yavuze ko Abanyafurika batagikeneye amasomo y’uko bakwiriye gukora ibibabereye kurushaho, abashishikariza kwimakaza Politiki n’imiyoborere bihuye n’imibereho y’Abanyafurika, bikemura ibibazo bafite.

Ati: “Nk’uko bimeze no ku bandi, igikwiriye ni ukubona abaturage bacu babaho ubuzima butekanye kandi bubahesha agaciro. Ibyo ni ihame kandi ni inshingano udashobora kwihunza cyangwa ngo uzishinge abandi.”

Yaboneyeho gushmira Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) udahwema guharanira kugera kuri icyo cyerekezo kuva washingwa, aho uharanira kubaka ahazaza hahuriweho n’ibihugu byose by’Afurika.

Ni Umuryango ukomeje guharanira guhindura imibereho n’ubuzima bw’Abanyafurika, aho Perezida Kagame avuga ko imyumvire yo guharanira umutekano, ubuzima bwiza, kubaka ibikorwa remezo no guhangira imirimo urubyirukoigenda irema impinduka nziza.