NEWS
Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Bufaransa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze mu Bufaransa aho bagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu nama ya 19 y’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Uruzinduko rw’iminsi 3 mu Bufaransa rwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira, rukazasoza ku ya Gatandatu ku ya 5 Ukwakira, ubwo hazasoza iyo nama y’iminsi ibiri itangira kuri uyu wa Gatanu.
Ni inama yateguwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Madamu Loise Mushikiwabo afatanyije na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.
Iyi nama yanitiriwe Umujyi wa Villers-Cotterêts (Villers-Cotterêts Summit), ifite insanganyamatsiko igira iti: “Rema, Hanga Ibishya kandi Ukore Ubucuruzi mu Gifaransa”, ikaba yitezweho kwibanda ku guhangira imirimo urubyiruko.
Ku munsi wa mbere, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabira umuhango wo gutangiza inama ku mugaragaro muri uyu Mujyi wa Villers-Cotterêts uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Paris.
Uyu mujyi ni wo watangarijwemo ko Igifaransa kibaye ururimi rwemewe mu Bufaransa, mu mwaka wa 1539 rusimbuye Ikilatini cyarubyaye.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazifatanya n’abandi banyacyubahiro mu muhango wo gusangira iby’umugoroba wateguwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron mu Ngoro ya Perezida Élysée.
Ku munsi wa Kabiri w’inama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira ibiganiro nyunguranabitekerezo bizibanda ku kuvugurura ubufatanye mpuzamahanga, bizayoborwa na Perezida Macron uzanagirana n’abayobozi ibiganiro bibera mu muhezo.
Biteganywa kandi ko inama izasoza hemejwe amasezerano yitiriwe Villers-Cotterêts azakomeza kuyobora imikoranire y’ibihugu bihurira muri OIF.
Iyi nama iritabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma barenga 100, aho bari bube bishimira intsinzi y’ururimi rw’Igifaransa mu ruhando mpuzamahanga, ishyirwaho ry’umunsi mpuzamahanga wahariwe utrwo rurimi tariki ya 20 Werurwe n’ibindi byiza uru rurimi rugeza ku batuye Isi.
Muri iyi nama kandi hazatangirizwa Iserukiramuco ry’Umuryango wa Francophonie rifite insanganyamatsiko igira iti, “Kubaka Isi irushaho kuba Nziza”, n’amarushanwa yo kuririmba mu rurimi rw’Igifaransa azakorerwa ku mbuga nkoranyambaga.
Iserukiramuco rya Francophonie ryitezwe gukorerwa mu bihugu bisaga 40 bihuriye muri uyu Muryango ndetse n’imiryango cyangwa ibigo bisaga 400, mu kurushaho gusubiza ubuzima imiterere y’uyu muryango n’imbaraga ufite mu guhindura Isi.
Ni iserukiramuco rizagaragarizwamo umumaro w’uyu muryango mu gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Isi bihangwa n’abantu batandukanye by’umwihariko urubyiruko rukoresha Igifaransa.