Connect with us

NEWS

Perezida Kagame aragirana ikiganiro na RBA

Published

on

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Kamena 2024 saa munani z’amanywa (2:00 PM), Ikigo cy’Iguhugu cy’Itangazamakuru RBA, cyararitse abanyarwanda muri rusange ikiganiro cyihariye bagirana na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Ni ikiganiro kinyura ku bitangazamakuru binyuranye by’iki kigo birimo n’ibyo ku mbugankoranyambaga

Ni ikiganiro kiza kwibanda ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Ni ikiganiro kandi kigiye kubaho mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite abura iminsi mike ngo abe.

Tubibutsa ko Perezida Paul Kagame ari muri batatu bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko atazahatana ku mwanya wa perezida atanzwe n’inshyaka abereye umuyobozi RPF-Inkotanyi. Abandi ni Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ndetse na Philip Mpayimana akaba umukandida wigenga.

Abaturage bose bakaba bararitswe gukurikirana iki kiganiro umukuru w’igihugu aza kugirana n’iki gitangazamakuru ndetse bakomeza no kwitegura amatora mu buryo buboneye.

KURIKIRA IKIGANIRO: