Connect with us

NEWS

Perezida Joe Biden yababariye umuhungu we

Published

on

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Robert Hunter Biden, wari warahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imbunda yaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’icyo kudatanga imisoro ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Perezida Joe Biden yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko ababarira umuhungu we Robert Hunter Biden

Joe Biden mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Ukuboza 2024 yasobanuye ko impamvu yababariye umuhungu we, ari uko yafunzwe mu nyungu za politiki.

Ati “Nizera ubutabera ariko iki cyo narwanye nacyo, kandi ntekereza ko politiki yo guhangana yagize ingaruka kuri izi manza, bituma ubutabera bukoreshwa nabi.”
Biden yasobanuye ko ibindi byaha Hunter ashobora kuba yarakoze hagati ya tariki ya 1 Mutarama n’iya 1 Ukuboza 2024 na byo abibabariwe.

Tariki ya 11 Kamena 2024, urukiko rwahamije Hunter ibyaha bitatu, rushimangira ko yaguze imbunda ya Revolver nyuma yo guhimba icyemezo cy’uko atagikoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine kandi yari akigikoresha.

Byari byarateganyijwe ko igifungo Hunter azakatirwa kizamenyekana nyuma y’iminsi 120 ahamijwe ibi byaha, abanyamategeko bagaragaza ko ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 25, agacibwa n’ihazabu y’ibihumbi 750 by’amadolari.

Muri Nzeri 2024, Hunter na bwo yahamijwe icyaha cyo kudatanga umusoro wa miliyoni 1,4 z’amadolari, ufitanye isano n’ibikorwa by’ubucuruzi yakoze hagati ya 2016 na 2019. Ni icyaha cyashoboraga gutuma akatirwa igifungo cy’imyaka 17.

Tariki ya 13 Kamena 2024, ubwo Biden yari yagiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri G7 yabereye mu Butaliyani, yatangaje ko atewe ishema n’umuhungu we utagikoresha Cocaine, asobanura ko ku bindi byaha akurikiranyweho atazamuha imbabazi zitangwa n’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Ntewe ishema cyane n’umuhungu wanjye, Hunter. Yatsinze ububata. Ni umwe mu bantu nzi bafite indangagaciro. Nubaha ibyemezo by’ubucamanza, nzabikora kandi ntabwo nzamuha imbabazi.”

Perezida Joe Biden icyo gihe yavuze ko yemeye icyemezo cy’urukiko kandi ko azakomeza kureka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo mu gihe umuhungu we Hunter Biden azaba ajurira icyemezo cy’urukiko.

Yongeye kwibutsa ko we nka perezida ntacyo yavuga ku rubanza nshinjabyaha. Gusa yongeraho ko nk’umubyeyi “akunda umuhungu we byimazeyo, amwizera, kandi yemera imbaraga ze.”

Yagize ati: “Ndi Perezida, ariko ndi n’umubyeyi. Jye na Jill dukunda umuhungu wacu, kandi duterwa ishema n’umugabo ari we uyu munsi wa none.”

Perezida Biden afashe icyemezo cyo kubabarira Hunter nyuma y’aho ishyaka ry’Aba-Démocrates riri ku butegetsi ritsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo 2024.

Biteganyijwe ko muri Mutarama 2025, azashyikiriza ubutegetsi Donald Trumpuherutse kwegukana intsinzi yo kuyobora America ku nshuro ya kabiri.