Connect with us

NEWS

Perezida Biden Yashimiye Kimberly Cheatle Weguye ku Buyobozi bwa ‘Secret Service’

Published

on

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashimiye Kimberly Cheatle weguye ku buyobozi bukuru bw’urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru n’ababaye abayobozi bakuru, Secret Service.

Kim Cheatle yamenyesheje abakozi bagenzi be ubwegure bwe abinyujije kuri email. Yafashe iki cyemezo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, nyuma y’uko abakozi b’urwego yari ayoboye bashinjwe uburangare bwatumye Donald Trump araswa ugutwi kw’iburyo ku wa 13 Nyakanga.

Kimberly Cheatle, director of the U.S. Secret Service, testifies during the House Oversight and Accountability hearing titled "Oversight of the U.S....

Kim, umaze imyaka irenga 27 muri uru rwego, yaraye abwiye abadepite ko Trump yarasiwe muri Leta ya Pennsylvania kubera uburangare bw’abakozi ba Secret Service, kandi yemera kwirengera amakosa yose yakozwe.

Perezida Biden yashimye Kim kubera umurava n’ubwitange yagaragaje mu kazi ke. Yagize ati, “Kim amaze imyaka myinshi muri uru rwego rufite inshingano ikomeye cyane. Yakoze atizigama, ashyira ubuzima bwe mu byago, yitangira igihugu.”

Perezida Biden yasobanuye ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane byinshi ku byatumye umusore witwa Thomas Matthew Crooks arasa Trump. Yongeyeho ko ateganya gushyiraho umuyobozi mushya wa Secret Service vuba.

Ubwo Trump yagezaga ubutumwa ku ba-Républicains bitabiriye inama nkuru yabereye muri Leta ya Wisconsin tariki ya 18 Nyakanga, yasabye ko umutekano we wakazwa kugira ngo ibyamubayeho bitazasubira.